Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Nzeri 2023, yavuze ko imvura yaguye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali yahitanye abantu bane,bo mu muryango umwe.
Moyor w’umujyi wa Kigali, Rubingisa yihanganishije umuryango wabuze abawo, awusaba gukomera.
Yagize ati “Icyo dusaba abaturage ni ukugira ngo twumve ko ibihe byahindutse. Imvura yagwaga yariyongereye. Iri kudutwara ubuzima. Mwaraye mubonye ibyago twagize. Twabuze umuryango ugizwe n’abantu bane, umubyeyi n’abana babiri ndetse na se ubabyara yari yakomeretse ariko twaje kumva ko nawe yapfuye.’’
Yavuze ko kuri ubu imvura y’umuhindo yamaze kugera hasi bityo abaturage bakwiye kuba maso birinda ko yabateza ibibazo.
Rubingisa yavuze ko “Hari inzira z’amazi zitagikemura ikibazo cyo gutwara amazi, zabaye nto, amazi yabaye menshi. Mu gihe zitarakemurwa, turasaba abaturage kwimuka.’’
Umuryango wagwiriwe n’inzu wari utuye mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Rubingisa yavuze ko imvura yaguye kandi bari bamaze igihe bakora ubukangurambaga mu gusaba abaturage kwimuka no kuva mu manegeka.
Yakomeje avuga ko “Mu mezi yo muri Gicurasi hari abo twatunguye ariko dutangiye ubukangurambaga, twababwiye kwitegura. Mu kwitegura harimo kwimuka n’aho abana bakwiga.’’
Yavuze ko hari abatangiye kwimuka kandi bikwiye ko n’abandi bumva ko ari ku “bw’amagara yabo.’’
Yasoje avuga ko “Ibyago byatugwiririye nk’inzego za Leta ntabwo twakongera kwemera ko bitubaho. Nubwo twagize ibyago hakagira abaducika, hari ahandi inzu zaguye mu Gitega. Niba twabonye ibyabaye, ntitwakongera gutinda n’isegonda rimwe ngo umuntu akize amagara ye.’’