Mu karere ka Nyamasheke, mu kagari ka Buvungira, umurenge wa Bushekeri, haguye imvura idasanzwe yarimo urubura n’umuyaga mwinshi, yangiza hegitali z’icyayi zirenga 300
Iyi mvura idasanzwe si icyayi gusa yangirije, kuko yanangirije n’indi myaka irimo, imyumbati ndetse inahitana umugore wari ugiye gucyura ihene arapfa.
yi mvura yibasiye cyane Imidugudu ya Mujabagiro, Bihamba, Gisakura na Gasebeya, yatangiye kugwa saa tanu z’igice z’amanywa.
Ubwo yari itangiye kugenza make ni bwo Nyirantezimana Beatrice w’imyaka 43 yagiye gucyura ihene aho yari yayiziritse akandagiye mu mugezi amazi amurusha ingufu aramutwara.
Abo mu muryango we bakomeje gutegereza ko agaruka baraheba, bajya kumushaka babona umutaka we, mu gukomeza gushakisha nibwo babonye umurambo we mu ntera y’ikirometero kimwe uvuye aho umugezi wamutwariye.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Munezero Yvan yabwiye IGIHE ko uretse uyu mubyeyi watwawe n’umugezi wa Burumba uri mu cyayi cya Gisakura, iyi mvura yanangije imyaka n’amazu.
Yagize ati “Hangiritse cyane icyayi ku buryo hegitari zigeze kuri 320 zangijwe n’urubura. Uru rubura kandi rwangije hegitari enye z’imyumbati. Ni imvura yarimo n’umuyaga wasenye amazu abiri ku buryo amabati arenga 30 yangiritse”.
Umunyamabanga Nshimgwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, agira abaturage inama yo kujya bitwararika mbere yo kwambuka mu gihe imvura yaguye.
Yasoje avuga ko “ Barimo kugira inama abaturage yo kuzirika ibisenge bakabikomeza kuko muri iki gihe iteganya gihe rwatangaje ko hazagwa imvura nyinshi kandi irimo umuyaga mwinshi”
Uwineza Adeline