Kimwe mu bidasanzwe mu bantu harimo no kwitegurira irimbi umuntu azashyingurwamo, kuko abenshi barapfa hanyuma abasigaye bakaba aribo batangira gushaka ubushobozi ndetse n’aho bazamushyingura, cyakora bitandukanye n’ibyo Patrick Kimaro, w’imyaka 60 y’amavuko,akaba ari umupolisi wo muri Tanzaniya yakoze.
Uyu mupolisi nyuma yo kwiyubakira imva ihenze bazamushyingura mo umunsi yapfuye, imva yanamutwaye akayabo k’amadorali y’amanyamerika ibihumbi bitatu 3000$ ubu noneho yaguze Isanduka azashyingurwamo, isanduka yamutwaye asaga Miliyoni eshatu z’amashiringi yo muri Tanzaniya ni ukuvuga asaga 1 400 000y’amanyarwanda.
Ibikorwa byo kubaka iyo mva ye yabirangije mu kwezi k’Ukuboza 2022, ariko avuga ko afite n’umugambi wo kugura isanduku azashyingurwamo, ibyo byose akaba yaratangaje ko ikimutera kubikora, ari ukugira ngo umuryango we utazahura n’umutwaro ukomeye wo gutegura ishyingurwa rye igihe zaba yapfuye.
Muri uwo mwaka wa 2022, ikinyamakuru BBC cyatangaje ko icyo gikorwa cya Patrick Kimaro cyo gutegura imva kandi akiri muzima, gifatwa nk’ubukunguzi mu gace akomokamo aho muri Tanzania, ndetse ko abakuru bo mu bwoko bwe bavuga ko bibujijwe gucukura imva y’umuntu utarapfa, ndetse ko n’imva icukuye itagomba gutinda itarashyirwamo umurambo yateguriwe.
Kimaro yavuze ko yabikoze kuko ababyeyi be bamugoye kubashyingura.Ati: “Nk’umwana w’imfura mu muryango, nagize ibibazo mu gushyingura ababyeyi banjye ubwo bapfaga mu mezi atandatu bakurikiranye…rero nafashe ingamba ko ntashaka gushyira abana banjye mu ngorane nk’izo nagize”.
Ikindi yavuze ko ashaka ubwishingizi bwo kugira ngo n’igihe iyo mva yasenywa n’ibiza, izongere yubakwe n’ubwishingizi.
Iyo mva ye, harimo n’ibyo kuyisiga, yamutwaye amafaranga yose hamwe angana n’ibihumbi bitatu ($3,000) by’amadolari y’abanyamerika.
Nk’uko ikinyamakuru cyandikirwa muri Tanzaniya kitwa Mwananchi cyabitangaje uwo muhigo wo kugura isanduku azashyingurwamo, awuhiguye nyuma y’igihe kirekire awufite.
Uwineza Adeline
Ariko ibi biba henshi ku isi.Na hano mu Rwanda tuzi umucuruzi ukomeye wacukuje iwabo aho avuka i Gahini muli karere ka Kayonza,IMVA ye,iy’umugore we n’iz’abana be kandi bose baracyaliho.Gusa tujye twibuka ko ijambo ry’imana risobanura neza ko abantu bapfa barashatse imana cyane,bataribereye gusa mu gushaka iby’isi,imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Abibera gusa mu by’isi,ntabwo bazazuka.Tujye dushaka imana hakili kare.