Abaturage bo mu karere ka Gakenke, bakomeje guhangayikishwa n’uko baraye ihinga nyuma yokwishyura amafaranga yinyongera musaruro ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, mu gihe abandi bari kumara guhinga.
Ni mu gihe aba baturage batangiye gushyirwa k’urutonde rw’abagombaga guhabwa inyongeramusaruro muri Gicurasi 2023,, hanyuma bishyura amafaranga bigendanye n’izo buri muntu yagombaga gukoresha, aho bari bijejwe ko bitarenze muri Nyakanga imbuto n’ifumbire bizaba byabagezeho bakabifatira mu tugari twabo, kugira ngo baruhuke ingendo ndende bakoraga bajya kuzigurira ku iduka ry’ubucuruzi bwazo, ryari risanzwe ku rwego rw’Umurenge.
Mu gihe bari bamaze bategereje ko ibyo bijejwe bikorwa ndetse cyaranarenze, mu cyumweru gishize, abo baturage batunguwe no guhamagarwa ku matelefoni yabo babwirwa ko begera umukozi wa Tubura akongera kubandika ku rundi rutonde, bakazasubizwa amafaranga yabo bari barishyuye, bakajya kuzishaka ahandi.
Uku kwegereza abahinzi inyongeramusaruro ku rwego rw’Utugari, mu Karere ka Gakenke ngo bwari ubwa mbere byari bigiye gukorwa, kandi abahinzi babarirwa muri 700 muri utu Tugari twombi tw’Umurenge wa Kivuruga, ngo baba aribo bari bariyandikishije.
Abaturage bavuga kandi ko n’ubwo aya mafaranga bayasubizwa ngo nta cyizere cy’uko hari icyo azaramira.
Umuturage umwe muribo yakomeje avuga ko mu matariki abanza ya Nzeri twamaze gutera ibigori, none dore turi gusatira umusozo wako nta na kimwe dufite. Ubwo rero n’ubwo bayadusubiza, nkatwe ba rubanda rugufi azasanga ntacyo tukiramiye na gito, kuko igihe cyo kugira icyo dukora cyaraturenganye. Leta nidufashe irebe ukuntu twugarijwe n’ibibazo mu buhinzi, ijye ibikemura hakiri kare.
Kabera Jean Paul umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, avuga ko bakigerageza gukurikirana ngo bamenye impamvu yaba yaratumye iyi gahunda idashyirwa mu bikorwa, nk’uko abaturage bari babyijejwe.
Ikindi ngo ni uko ubuyobozi burimo kureba uko bwakorana n’umwe mu ba ‘Agro Dealers’ bakorera muri uyu Murenge, hakuzuzwa ibisabwa byose kugira ngo yegereze abaturage imbuto n’ifumbire, kandi ngo hari icyizere ko bitazatinda gushyirwa mu bikorwa.
UMUTESI Jessica