Urujya n’uruza rw’amakamyo ya gisilikare mu gace ka Minova gaherereye ku kiyaga cya Kivu gihuza u Rwanda na Congo rwateye urjijo mu bahatuye.
Hashize iminsi hari urujya n’uruza mu gace ka Minova gaherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu gihuza u Rwanda na Congo , harundwa ingabo zambaye imyenda y’igisilikare cya Congo, FARDC ariko zivuga i Kirundi, nk’uko isoko ya Rwandatribune iri muri ako gace ibivuga.
yagize ati “Abaturage bikanze ko ari ingabo z’uBurundi zageze muri ako gace zije kwifatanya n’iza Leta yabo gutegura ibikorwa byo kurwanya Umutwe wa M23.
Umwe mu baturage batuye mu gace ka Bweramana yabwiye umunyamakuru wacu uri i Goma ko abaturage baho bari mu rujijo rw’abo basilikare , gusa bakaba babona aho batuye harikubakwa ibirindiro bikomeye by’izo ngabo, ibi kandi biza bishimangirwa n’amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari amasezerano Congo n’u Burundi baba baragiranye mu muhezo, agamije ubufatanye mu byo kurwanya Umutwe wa M23.
Agace ka Minova gaherereye muri Teritwari ya Masisi, Gurupoma ya Mufunyi-Shanda ako gace kakaba gafata kuri Teritwari ya Kalehe na Masisi, gatuwe n’abaturage bo mu moko y’abahutu bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda, Abahunde ndetse n’abashi bake.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko hagati ya M23 n’ingabo za FARDC ari imonota mike ibura kugirango rwambikane cyane ko buri ruhande rwaba rwararangije imyiteguro, aha bavuga indenge z’intambara ziri ku kibuga cya Goma ziteguye urugamba bakavuga n’ingabo nyinshi zimaze iminsi zivanwa i Kinshasa mu bigo bya Kitona, Kisangani n’ahitwa Camp Mura.
Mwizerwa Ally