Guverinoma ya Uganda yasabwe guhagarika igitaramo serukiramuco rya Nyege Nyege risanzwe ribera muri iki gihugu, ni ubusabe bw’abagize Ubuyobozi bwa Isiramu muri iki gihugu.
Ibi Ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Mujyi wa Jinja umujyi usanzwe ubera mo iki gitaramo, bavuga ko habera mo ibintu bitari byiza, ndetse ko byangiza umuco w’igihugu cyabo.
Byatangajwe na Sheikh Ismail Basoga Adi yasabye ko iri serukiramuco ritazabera muri aka gace kuko byagaragaye ko haberamo imico mibi itandukanye irimo ubusinzi, ubusambanyi cyane ku baryamana n’abo bahuje ibitsina bavuga ko binyuranyije n’imigenzereze y’iri dini.
Nubwo bakomeje gusaba ko ryahagarara ariko Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Rebecca Alitwala Kadaga, yavuze ko aba ari abashaka kuryangiza bihishe inyuma y’idini.
Si ubwa mbere iri serukiramuco rishatse guhagarikwa kuko no mu 2022, abagize Inteko Ishunga Amategeko ya Uganda bari basabye ko ryahagarikwa kuko rikwirakwiza imico mibi mu rubyiruko.
Iri serukiramuco risanzwe riba buri mwaka, byari biteganijwe ko iry’uyu mwaka riteganyijwe ko rizatangira ku wa 9 Ukwakira 2023, mu Mujyi wa Jinja.
Adeline Uwineza
Rwanda tribune.com