Umuhanda wa Rugerero-Buhuru-Rubavu uri mu Karere ka Rubavu , warukenewe cyane n’abahanyura , rwiyemezamirimo uri kuwukurikirana yatangaje ko uyu muhanda ugomba kuba warangiye bitarenze amezi atatu ari imbere ukaba watangiye gukoreshwa.
Ni ibintu byatangajwe n’umuyobozi w’akarere by’agateganyo bwana Deogratias Nzabonimpa k’urukuta rwe rwa X kuri uyu wa 27 Nzeri 2023.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu,Deogratias Nzabonimpa yakiriye intumwa za world bank, abafatanyabikorwa n’umushinga RUDP, icyiciro cya 3 n’icya 4,aho yabagaragarije uby’uyu mushinga wo kubaka umuhanda wa Rugerero-Buhuru-Rubavu ureshya na kilometero 9.3.
Nyuma yo kurebera hamwe imirimo isigaye , rwiyemezamirimo uri kubaka uyu muhanda wo mu Karere ka Rubavu, yatangaje ko mu mezi 3 ari imbere ibikorwa byose bizaba bigeze ku musozo.
Ni umuhanda washimishije abajya mu duce twa Rugerero-Buhuru-Rubavu kuko uyu muhanda wagaragaragamo ibisimu byajyaga bibika amazi, bigatuma uwagendaga kuri moto yabaga afite ubwoba ko baza kugwamo , niyo mpamvu uyu muhanda wa nejeje abatari bake.
Nanone abaturage bishimiye cyane uyu muhanda kuko ngo kuba uri kuhubakwa bigiye kuborohereza haba mu ngendo z’urujya n’uruza ndetse ko kuba hari bushyirwemo n’amatara bizatuma abajura bahihishaga mu mwijima ko abanyamaguru bagiye kujya bahanyura nta mpungenge.
Niyonkuru Florentine