Umuhanzi w’icyamamare mu muziki,w’Umunyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi kumazina ya The Ben,ni umuhanzi wicyamamare uzwi mu Rwanda ndetse no kuruhando mpuza mahanga,uyu muhanzi Muri iyi minsi uri mu munyenga w’urukundo na miss Uwicyeza Pamella.
Hashize igihe gito ubwo kuri uyu wa 26 Nzeri 2023, uyu muhanzi yahaye impano y’imodoka umukunzi we Pamella imodoka yo mubwoko bwa Range lover.
Nyuma Y’uko Pamella yakiriye iyi mpano yahawe n’umugabo we The Ben, Pamella yanditse k’uruKuta rwe rwa instagram, ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24, yanditse ataka umugabo we,anagaragaza ibyishimo bidasanzwe, Avuga ko Yishimira Kuba Ari mu isi y’urukundo n’uyumuhanzi The Ben.
Mu mwaka 2019 nibwo hatangiye Ku vugwa urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.
Inkuru rero y’urukundo rw’umuhanzi The Ben na Pamella rwatangiye guca amarenga kuwa 9 mutarama 2020, ubwo hizihizwaga isabukuru ya The Ben, iki gihe Pamella yashyiraga ifoto y’uyumuhanzi kuri instagram ye yagize ati” Uri umunyamutima Mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni Munini, Imana ihe umugisha undi mwaka wawe.
Kuva ubwo hatangiye kuvugwa urukundo rudasanzwe hagati y’aba bombi, ariko bakanga kugira icyo ba bivuga ho.
Byatangiye gushimangirwa n’aba bombi, ubwo bashyiraga amafoto yabo hanze umunsi K’uwundi, Hari n’amakuru Avuga ko bakunda gusohokana Ku kiyaga cya Muhazi.
M’Ugushingo 2020, bombi bajyanye mugihugu cya Tanzania ibyo byaje gushimangirwa n’ amafoto yabo yashyizwe na The Ben kurukuta rwe rwa instagram.
Pamella ubwo The Ben yizihizaga isabukuru y’imyaka 33 yamavuko,kuwa9 mutarama 2021, yanditse kuri instagram amugaragariza urukundo, yifashishije indirimbo y’uyumuhanzi yitwa” Roho yanje” maze ayikurikizaho amagambo.
Mu mpera za 2020 nibwo Aba bombi bahamije amakuru ko Bari mu munyenga w’urukundo,haciyeho umwaka umwe Aba babyeruye, The ben yahise yambika impeta umukunzi we Pamella, amusaba kuzamubera umugore nawe atajijinganyije ahita abyemera.
Kuwa31 kanama 2022 naho nibwo The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella,umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo.
Schadrack Niyibigira