Ibiribwa byitwa amashaza benshi bita amajeri bikunzwe rwose na benshiyaba ari ukayarya nk’urunyogwe cyangwa se abayarya yumye, ni ingira kamaro mu buzima bwa muntu, bimwe muri byo ni ibi tugiye ku babwira.
Iyo ufashe amashaza ukayateka yonyine cyangwa ukayatekana n’ibigori cyangwa ukayatekena n’ibindi binyampeke uba ubonye ibiryo byiza cyane kubafite uburwayi bw’umutima. Iyi ni imwe mu mpamvu zishobora gutuma ukunda amashaza aho waba uri hose.
Ubusanzwe amashaza afite vitamin C iyo akiri mabisi mbese aha tuvuze urunyogwe, potasiyumu, zenke, ubutare ndetse na fibure, akagira vitamin E na Vitamin A na Mangeziyumu, ibi byose biri mu mashaza iyo byihurije mu mubiri w’umuntu bituma habaho ikindi kintu kidasanzwe mu muntu bityo agahorana ubuzima buzira umuze.
Amashaza arinda indwara z’umutima kuko afite ibikenewe byose kugira ngo ubuzima bw’umutima bube bwiza ,icyiyongereyeho ni uko amashaza adafite amavuta aremereye cyangwa sodiyumu kandi ibyo bibiri nibyo bishobora gutuma umutima ukora nabi.
Kuba inyama y’umutima idakura, isigingira,ndetse n’indwara y’imitsi y’umutima ishobora gufashwa n’uko umuntu yajya arya amashaza inshuro nyinshi byumwihariko igihe ya yatekanye n’ibigori,cyangwa akayavanga n’ibindi binyampeke .
Amashaza afasha ubwonko kuko akungahaye mu ntungamubiri zo mu bwoko bwa vitamin B,ibyo bituma atanga ubuzima ku bwonko muri rusange.
Abantu barwaye depresion, kubura ibitotsi, stress, abantu ubwenge bujahagurika, kwibagirwa, ubwenge bugenda butakara, abantu bivumbura ubusa, bakeneye amashaza kuko afita Vitamin zo mu bwoko bwa B.
Kubonsa n’abatwite bagomba kubonera amahirwe mu mashaza kuko iyo amashaza atekanwe n’ibigori bigahurizwa hamwe biba ari ibiryo byiza bikungahaye muri forate ,kandi forate ituma ababyeyi babyara abana badafite ubumuga .
Icyiza cy’amashaza ni uko atajya abangamira abarwayi ba diabete bitewe nuko sitaci iri mu mashaza igenda ihindukamo amasukari gake gake bitari gitunguro ngo bitume umubiri wikanga isukari nyinshi.
Amashaza ajya atekwa nabi n’abatetsi ,kuko amashaza mabisi akiri matoto ntabwo agomba gutekwa iminota irenze icumi.kuko iyo urengeje iyo minota intunga mubiri zirangirika ku rwego rwo hejuru.
Amashaza afasha cyane ku gikuriro cy’abana,abarwayi ba diabete,abafite indwara y’ubwonko,abafite agahinda,abarwayi ba porositate ku bagabo,afite inyubakamubiri nziza kuko ntabwo aremerera umubiri ngo usange umuntu yagugaye .
Niyonkuru Florentine