Prof Jean Bosco Harelimana wahoze ayobora ikigo cy’igihugu gishizwe Amakoperetive RCA ureganwa na bagenzibe babiri bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye abanyarwanda akamaro bagejejwe imbere y’urukiko kubyaha bakurikiranyweho.
Uyu wahoze ahagarariye ikigo kigihugu gishizwe Amakoperative RCA araregwa muri dosiye imwe n’umukozi ushizwe amasoko muri RCA ,Hakizimana Claver hamwe na mugenziwe warumukozi ushizwe ububiko mukigo cy’amakoperative Gahongayire Liliane.
Bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga nabi amasoko ya Leta ndetse n’icyaha cyobgukoreshabnabi umutungo ufitiyebrubanda akamaro.
Nimugihe batawe muriyombo ku wa 14 Nzeri 2023 n’urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha RIB rukaba rwarakoze iperereza, rukanashyikiriza dosiye ubushinjacyaha na bwo bukaba bwaregeye urukiko.
Ni mugihe mugitondo cyo kuwa 27 Nzeri 2023 Prof Harelimana Jean Bosco n’abagenzibe bageze imbere y’urukiko rwibanze rwa Nyarugenge kugirango baburane kw’ifunga n’ifungurwa byagateganyo.
Hakizimana Claver uregwa mururu rubanza nawe yagize icyo avuga kunzitizi zirimo yasobanuyeko aho bafungiye babwiwe ko bazaburana ku wa 28 Nzeri 2023.
Nimugihe umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge amaze kumva inzitizi yahise arusubika rukaba rw’imuriwe ejo kuwakane ku wa 28 Nzeri 2023.
UMUTESI Jessica