Muri Burkina Faso nyuma y’uko Kapiteni Ibrahim Traoré afashe ubutegetsi ndetse agahita aba Perezida w’inzibacyuho, ubutegetsi bwe bwatangaje ko bwaburije mo igitero cyari kigamije cyari kigamije guhirika ubutegetsi bw’inziba cyuho.
Ibi byatangajwe mu itangazo basohoye bavuga ko inzego z’Ubutasi zifatanije n’iz’umutekano zaburije mo igitero gikomeye cyari kigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Traoré.
Hashize hafi umwaka umwe Kapiteni Ibrahim Traoré, Perezida w’inzibacyuho muri iki gihe, na we ubwe afashe ubutegetsi ahiritse ubwari buriho.
Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo, itsinda ry’abari k’ubutegetsi ryatangaje ko abasirikare batatangaje amazina hamwe n’abandi bantu bari bacuze umugambi wo guhungabanya Burkina Faso.
Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo yo muri iryo tangazo rivuga ko abo bari bafite ubushake bubi bwo gutera inzego za repubulika no gushora igihugu cyabo mu kajagari.
Iryo tangazo rivuga ko hari abatawe muri yombi, ariko nta makuru arenzeho ryatanze.
Kuva mu gihe cya vuba aha gishize, hakomeje kumvikana amakuru yuko mu gisirikare cya Burkina Faso hari umwuka mubi ndetse ko baba batumvikana.
Ku wa kabiri, ibihuha by’uko hari harimo gututumba ukwigomeka kw’abasirikare byatumye abaturage babarirwa mu magana bajya mu mihanda yo mu murwa mukuru Ouagadougou, kugaragaza ko bashyigikiye itsinda ry’abasirikare bari k’ubutegetsi.
Kuri uwo munsi kandi, abategetsi bahagaritse ikinyamakuru Jeune Afrique cyo mu Bufaransa gitangaza amakuru mu Gifaransa, bagishinja gutangaza inkuru zitesha agaciro ingabo za Burkina Faso.
Guverinoma iriho ubu muri Burkina Faso yafashe ubutegetsi kuwa 30 Nzeri mu mwaka ushize iyo iri hirikwa ry’ubutegetsi rigerwaho ryari kuba ribayer mu mezi 8 gusa habaye irya mbere.
Ubwo Kapiteni Ibrahim Traoré yahirikaga ubutegetsi yabushinjaga kutita ku baturage b’igihugu ndetse agashinja abategetsi bari bari k’ubutegetsi gukorera abazungu b’iburayi, aho kwita ku nyungu z’igihugu.
Adeline Uwineza
Rwanda tribune.com