Perezida wa Liberiya, George Weah, umukandida w’ishyaka riyoboye, (ishyaka riharanira Demokarasi CDC) yagejeje ijambo ku bamushyigikiye, ubwo yatangizaga ku mugaragaro kwiyamamaza kuri sitade ya Antoinette Tubman i Monrovia, Liberiya.
Amerika yatangaje ko izakuraho visa ku muntu wese uzahungabanya amatora muri Liberiya mu kwezi gutaha.Yavuze ko iki cyemezo cyibasiye umuntu wese uzagerageza guhungabanya Demokarasi muri Liberiya.Harimo no gukoresha cyangwa gutuma amatora agenda nabi, no gukorera ihohoterwa … cyangwa kwishora mu kindi gikorwa icyo ari cyo cyose kigamije kugira ingaruka mbi ku byavuye mu matora”.
Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga Tony Bliken yavuze ko iyi politiki igaragaza ubushake bwo gushyigikira Abanyaliberiya mu cyifuzo cyabo cyo kugira umuyobozi bahaye amajwi yabo kandi mu mucyo.
Ntabwo yavuze amazina y’abantu runaka bakekwa ko bashobora kuba babangamira amatora .
Uyu minisitiri azahura n’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi Joseph Boakai wabaye umukandida, watsinzwe mu matora ashize mu myaka itanu ishize.
Perezida George Weah arashaka manda ya kabiri k’ubutegetsi .
Mucunguzi Obed