Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kateranye kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 ku cyicaro cy’umuryango, i New York,yari inama igamije kureba aho ibintu bigeze muri Repubulika ya Demokarasi, cyakora umwe mu bayobozi ba Congo we akaba yongeye giushimangira ko MONUSCO ntacyo ibamariye.
Kugeza ubu MONUSCO muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifatwa nk’ikibazo k’uburyo abaturage bahora iteka bakora imyigaragambyo basaba ko izi ngabo zabavira mu gihugu kuko ntacyo zibamariye.
Uhagarariye umunyamabanga mu kuru w’umuryango w’abibumbye muri DRC yagombaga kugaragaza aho iterambere ryo muri iki gihugu rigeze muri aya mezi atatu ashize ndetse no kugaragaza aho bageze bagarura umutekano muri iki gihugu.
Cyakora yagaragaje ko mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bagiye kwibanda ku mitwe irwanya Leta ya Congo. Kugeza ubu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokaradsi ya Congo habarizwa imitwe irenga 264, ivugwa cyane muri iyi ni ADF na M23.
Iyi nama kandi igomba kuziga ku kibazo cy’ubutabazi bw’abaturage mu gihe cy’intambara.
Mu butumwa bwe, Christophe Lutundula yasabye ko MONUSCO ya vanwa muri DRC muburyo bwihuse guhera mu mpera za 2023. Ibi mu gihe Roadmap uhuza Guverinoma ya congo na MONUSCO iteganya ko bazava mo muri 2024.
Icyakora bakaba bavuga ko byose bazabnitangaza mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ubwo bazaba bamaze gufata icyemezo gihamye.
UMUTESI Jessica