Muri iyi minsi mu Burundi hari umwuka wo guhirika ubutegetsi ,Gen Allain Guillaume Bunyoni aravugwaho kuba inyuma yuwo mugambi byanatumye Perezida Evariste Ndayishimiye amwirukana ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka ibiri.
Gen Guillome Allain Bunyoni ni Muntu ki?
Gen Allain Guillaume Bunyoni yavutse kuwa 23 Mata 1972 muri Komini ya Kanyoshya, Intara ya Bujumbura y’umujyi. Yize amashuri ya Kaminuza muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi ,ayarangiza mu 1994 ariko ntiyitabira imihango yo kwakira impamyabumenyi, kuberako yari yaragiye mu nyeshyamba za CNDD- FDD, zarwanyaga ubutegetsi nyuma y’urupfu rwa perezida Merchior Ndadaye.
Ubwo yageraga mu Ishyamba Gen Allain Guillaume Bunyoni yazamuwe mu ntera ku buryo bwihuse, ndetse aza no kuba umwe mu bikomerezwa bya CNDD-FDD nyuma ya Petero Nkurunziza.
Ubushobozi bwe mu gupanga no kuyobora urugamba byatumye abona ipeti rya Gen mu 2001 NCDD-FDD ikiri mu ishyamba.
Mu mwaka wa 2003, CNDD-FDDP hamwe n’indi mitwe yarwanyaga ubutegetsi bwa Petero Buyoya ,bashyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara na leta y’Burundi maze hagati y’umwaka wa 2004 na 2005 Gen Bunyoni aba umuyobozi wa Polisi y’igihugu kugeza 2007.
Akiva kuri uwo mwanya guhera mu mwaka wa 2007 ,Gen Allain Guillaume Bunyoni yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu aza kuwuvaho ,mu 2011 ariko mu mwaka wa 2015 yongera kuwusubizwaho ageza mu 2020.
Hagati aho ariko kuva mu mwaka wa 2011 -2024 yari yarahawe umwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu biro bya Perezida Nkurunziza.
Kuwa 31 Ukuboza 2019 Perezida Nkurunziza yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya Mareshari.
Nyuma gato, Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yatangaje ko ipeti rya Commissaire de Police Général Bunyoni yahawe “rihwanye na Maréchal mu gisirikare”, akaba “abaye uwa mbere uhawe iri peti mu nzego z’umutekano w’Uburundi.
Kuwa 23 Kamena 2020 ubwo Perezida Evariste Ndayimiye yajyaga ku butegetsi asimbuye Petero Nkurunziza, mu Burundi hongeye kwemezwa ko hasubiraho umwanya wa Minisitiri w’Intebe wari umaze imyaka 22 warakuweho maze Gen Allain Guillaume Bunyoni ahita aba Minisitiri w’Intebe w’ u Burundi wa munani.
Hari n’indi myanya mu by’umutekano mpuzamahanga yagiye iyoborwa na Gen Allain Guillome Bunyoni mu bihe bitandukanye nkaho mu 2007 yabaye intumwa y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) mu kwimakaza amahoro n’umutekano ndetse anayobora komite njyanama ya Polisi y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC muri Interpol.
Mu mwaka wa 2005, Gen Bunyoni ni umwe mu bategetsi b’Uburundi, bafatiwe ibihano byo gufatira imitungo yabo no kwimwa visa na leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ,Ariko ntibyagira icyo bimuhungabanyaho kubera ko Atakunze kugaragara mu ngendo nyinshi mu mahanga kandi bikanavugwa ko imutungo ye myinshi ibarizwa imbere mu Burundi.
Alain-Guillaume Bunyoni ni umugabo uzwi cyane mu Burundi kandi utinywa kubera imbaraga afite mu butegetsi bwa CNDD-FDD kuva mu 2005.
Uyu mugabo ari mu myanya y’ubutegetsi kuva mu 2005 ubwo yari afite imyaka 33. Hari igihe byavugwaga ko ari we nimero ya kabiri mu kugira ijambo ku biba mu gihugu cy’u Burundi nyuma ya Pierre Nkurunziza.
Mu 2015 ubwo yari akuriye ibiro bya perezida, yari afite ijambo rinini mu kurwanya abigaragambyaga bamagana manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza.
Ubwo yagirwaga Minisitiri w’umutekano mu Burundi, ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaje ko Gen Bunyoni, ari umuntu umenyereye cyane politiki y’u Burundi mu myaka 15 ishize, ndetse ko afite uburambe buhagije mu kuyobora guverinoma kuko asanganywe ijambo rikomeye mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.
Abandi bavugaga ko, kumushyira muri uyu mwanya byari nko gusaranganya ubutegetsi hagati y’abahoze ari abakuru mu nyeshyamba za CNDD-FDD babugezeho mu 2005, kuko Perezida Ndayishimiye wari ukiri mushya ku mwanya wa Perezida wa Repuburika na Gen Bunyoni bafatwaga nk’abantu bakurikira Perezida Nkurunziza .
Yatangiye gukekwaho gushaka kwigumura
Mu mwaka wa 2019 amakuru yaturutse mu gisirikare cy’u Burundi yemezaga ko Gen Bunyoni yari afungiwe iwe mu rugo ku itegeko rya Petero Nkurunziza wari perezida w’u Burundi icyo gihe.
Ikinyamakuru Iyakuru TV gikorera mu Burundi, icyo gihe cyanditse ko hari amakimbirane mu gisirikare cy’u Burundi ndetse ko Gen Bunyoni yafunzwe acyekwaho gukorana na Gen Niyombare wahoze akuriye urwego rw’ubutasi no kuba inyuma w’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi .
Gen Bunyoni kandi ,yanakekwagwaho kuba inyuma y’amakimbirane yari mu ngabo z’u Burundi muri ibyo bihe.
Ayo makimbirane, ngo yari yaje mu gihe harimo hategurwa amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi bityo ngo kumvikana kuzahagararira Ishyaka CNDD-FDD agsimbura Petero Nkurunziza ku butegetsi, bikaba aribyo byari byateje ibyo bibazo hagati y’ibikomerezwa bya CNDD-FDD.
Muri uwo mwaka wa 2019 ngo Gen Bunyoni yagaragaza kenshi ko ariwe ukwiriye gusimbura Perezida Nkurunziza, ariko akarwanywa bikomeye na Denise Nkurunziza wifuzaga ko Evariste Ndayishimiye ariwe wa simbura umugabo we ku butegetsi.
Icyo gihe ngo Gen Bunyoni yarindirwaga umutekano ku buryo budasanzwe kugirango adakora ikosa ryo kugumura bagenzi be bitewe n’uko yari yaramaze kumenya ko muri CNDD-FDD hari abarimo kumurwanya kugirango ntazabe Perezida harimo na Denise Nkurunziza.
Kuri uyu wa 7 Kanama 2022 Perezida Evariste Ndayishimiye yahisemo kwirukana Gen Alain Guillome Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kubera kumukekaho akagambane kagamije kumuhirika ku butegetsi amusimbuza Gervais Ndirakobuca.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Imana imuhe iruhuko ridashira
Henshi muli AFRIKA,usanga ingabo zireba inyungu z’abantu ku giti cyabo,aho kureba inyungu z’igihugu.Nyamara zitwa ingabo z’igihugu.Nibyo biteza civil wars.Usanga abenegihugu aho kurwanira igihugu barwana hagati yabo.Nibyo byabaye muli Uganda,Burundi,DRC,etc…