Imbere y’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, Christpho Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DRC yongeye kwikoma u Rwanda ariko atanga igisubizo kidakwiye ubwo yabazwaga ibya FDLR.
Min Christophe Lutundula, yatangiye ashinja umutwe wa M23, kuba waranze kubahiriza gahunda yo kwambura abarwanyi bawo intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Chritiphe Lutundula, yakomeje avuga ko u Rwanda, arirwo rwatumye iyi gahunda idashyirwa mu bikorwa ndetse ngo runabangamira indi myanzuro igamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k’ibiyaga bigari .
Ati:” gahunda igamije gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k’ibiyaga bigari yananijwe ndetse ibangamirwa n’u Rwanda n’umutwe wa M23.”
Min Lutundula, yakomeje avuga ko u Rwanda, arirwo rutuma umutwe wa M23, ukomeza kugira ubugenzuzi mu duce two muri Kivu y’amajyaruguru, ngo kuko uyu mutwe nta kindi wishingikiriza kitari u Rwanda.
K’urundi ruhande ariko, Christophe Lutundula yabajijwe ku kibazo cya FDLR n’imikoranire uyu mutwe ufitanye n’igisirikare cya FARDC, maze asubiza agira ati:” twasabye ko hajyaho urwego rugamije gucyemura ikibazo cy’abo ba FDLR bagakurwa ku butaka bwa DRC kugirango hakurweho urwitwazo rw’u Rwanda ku ngabo zarwo ziri muri DRC” .
N’ubwo bimeze gutyo ariko,ubusobanuro bwa Christophe Lutundula ku ngingo irebana n’inyeshyamba za FDLR, nti bwanyuze benshi bumvaga amagambo ye, bitewe n’uko izi nyeshyamba za FDLR zimaze igihe ziri gukorana byahafi n’ingabo za Leta FARDC ndetse Guverinoma y’iki gihugu ikaba ikomeje kuziha intwaro n’ubundi bufasha butandukanye.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com