Ubushakashatsi bugaragaza ko mu buzima busanzwe bw’abantu bashakanye, gutera akabariro biba nk’umuco wabo ndetse bakabyiyumvamo ,ese hari umubare ntarengwa w’inshuro batagomba kurenza ?
Ubusanzwe abashakanye basabwa gutera akabariro inshuro zose bashaka haba ku manywa, n’ijoro , mu gitondo cyangwa ikindi gihe cyose bumva ari ngombwa.Gutera akabariro biri mu muco wabo kuko iyo bashakanye hari ibindi bintu batangira gukorera hamwe mu gihe nyamara buri wese yabikoraga wenyine.
Mu gihe umwe mu bashakanye atabasha kunyurwa n’akabariro ku rwego rw’ubuzima bwe , nk’uko abantu bose badafite inda zingana , aba bombi bagirwa inama yo gushyiraho umubare w’inshuro bagomba kujya batereraho akabariro ku munsi , … hagamijwe gushimisha umwe muri bo no kumufasha na cyane ko biba mu masezerano y’abashakanye
Ubushabitsi bwahujwe kuva muri 2016 kugeza muri 2018, bugaragaza ko hari abantu bamwe batera akabariro byibura inshuro 1 kugeza kuri 3 mu kwezi nk’uko Medical News Today babitangaza.
Abandi banditsi bandika muri BMJ mu 2019, banditse ko Umubare munini w’abashakanye batera akabariro inshuro 3 ku kwezi.
Iki kinyamakuru cyo gikomeza kivuga ko abantu batera akabariro cyane ari Abatagira abakunzi Single, abatandukanye n’abo babanaga Divorced , cyangwa ababuze abo bashakanye ( Widowed).
Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kigaragaza ko Umubare wo gutera akabariro ugenwa n’ubuzima abo bashakanye babayemo,bwa buri munsi.
- Igihe: Hari imyaka abashakanye bageramo imisemburo yabo ikaba iri hejuru bakaba bashobora gutera akabariro isaha n’isaha.
- Ubuzima: Uwo mwashakanye ashobora kuba afite ikibazo cy’uburwayi mukaba mushobora no kumara ukwezi mutara tera akabariro cyangwa umwaka.
3.Inshingano: Ibi nabyo bituma umwe muri mwe abura umwanya , ubwo uko amasaha agenda andi akaza ninako igikorwa cyo gutera akabariro kigenda kiburizwamo.
Mu mwaka wa 2019 ubwo hadukaga icyorezo cya COVID-19 , iki kinyamakuru Medical News Today, kigaragaza ko umubare w’abasore n’inkuru basambana wagabanutse cyane , ariko mu bantu bakuru bari bafite gahunda yo kubana umubare urazamuka cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2022 , bwagaragaje ko Covid-19 yatumye haboneka umwanya wo gutera akabariro cyane kubashakanye , kubera ko bahoranaga, ibi bigaragara uburyo , inshuro zo gutera akabariro zigenwa n’imibereho ya buri munsi.
Ikinyamakuru BMJ.com , kivuga ko igikorwa cyo gutera akabariro gifite akamaro k’ubuzima bw’abantu harimo; Gutuma bagira ubuzima bwiza , kugira ibyishimo , Gutekereza neza, kugira ubudahangarwa , kutagira umunaniro , gutera neza k’umutima.
UMUTESI Jessica