Uko iminsi igenda ishira niko ikoranabuhanga rigenda ryiyongera, kugeza ubu igihugu cya Arabie Soudite kibaye icyambere mu guhindura ibice by’umubiri w’umuntu cyifashishije I Robot.
Ibi byagaragaye mu gikorwa cyo guhindura umwijima w’umuntu hifashishijwe Robot, aho Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 yavuriwe mu Bitaro King Faisal Specialist Hospital and Research Center (KFSH&RC) by’i Riyadh muri Arabie Saoudite, ahindurirwa umwijima hifashishijwe robot aba uwa mbere uhawe iyo serivisi ku Isi yose.
Umuyobozi w’ibyo bitaro mu Ishami ritanga Ubuvuzi hifashishijwe guhindura ingingo, Prof. Dieter Brüring, ni we wayoboye itsinda ry’abaganga bavuye uwo murwayi. Yavuze ko ubu ari ubuvuzi bw’amateka bigezeho kandi bigaragaza ko rugeze ku rwego rukomeye mu guhanga udushya mu buvuzi bushobora guhabwa uwo ari we wese ku Isi.
Ibinyamakuru birimo icya Saudi Gazette yandikira muri Arabie Saoudite, byatangiye gukwirakwiza iyi nkuru kuwa 27 Nzeri 2023, bivuga ko Ibitaro bya KFSH&RC bisanzwe bizwiho kugira umwihariko mu buvuzi ku Isi, aho guhera mu 2018 byanashyize imbaraga mu buvuzi bwo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga ryibanda ku gukoresha robots.
Bisanzwe kandi bitanga amahugurwa ku bandi baganga bo mu bindi bitaro bakiyungura ubumenyi mu bijyanye no kubaga hifashishijwe robots.
Abamwiseho bagaragaje ko ubuvuzi yahawe bwizewe kandi azamererwa neza kurusha uko yari guhindurirwa umwijima hifashishijwe uburyo busanzwe bukoreshwa, kuko uwabuhawe aba ashobora kumara igihe kinini yitabwaho mu bitaro nyuma yo kubagwa.
Uyu murwayi wahinduriwe umwijima yari yarashyizwe mu bitaro kuva kuwa 9 Nzeri 2023 akomeza gukurikiranwa n’abaganga.
Uwineza Adeline