Mu muhango wo kwibuka no gushyira indabo kumva ya Brigadier Pierio Okoya n’umugore Mama Anna Okoya bapfuye mu 1970,bazize Politiki umukuru w’igihugu cya Uganda yatangaje ko bagomba kubaka ishuri ry’ubu menyi ngiro ryamwitiriwe.
Brigadier Pierio Okoya n’umugore Mama Anna Okolo babishwe ku wa 25 Mutarama 1970, ibintu byaturutse ku mpamvu ebyiri arizo imyumvire ya Politiki, ndetse na Politiki yavanguraga amoko mbese mu gihugu hataba ubwisanzure
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ati”Umwanya dufite kuri ibi urasobanuwe neza kandi wakozweho ubushakashatsi. Nta Muyisilamu cyangwa Umukirisitu, umugabo cyangwa umugore, muremure cyangwa mugufi, umuto cyangwa mukuru, ukwiriye guhorwa icyo ari cyo, buri wese agomba kubaho.”
Yongeyer ho ko ubu ibikorwa remezo bagenda bageraho bakwiriye kubyishimira ariko ntibibagirwe ababiharaniye mbere ndetse bakaba barabizize.
Iri shuri bemeye kuzubaka mu rwego rwo kwibuka uyu Brig Okoya, bemeje ko bamaze kubona Hegitari 10 zo kuryubakaho, nk’uko yabitangaje k’urukuta rwe rwa X.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune