Kwikanga Coup d’etat kwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, bikomeje guhindura byinshi muri iki Gihugu aho nyuma yuko akurikiyeho Alain Guillaume Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ubu hanabaye impinduka mu buyobozi bw’inzego z’umutekano nk’iza Polisi ndetse n’iz’iperereza.
Izi nzego zahinduwe mu Gihugu hose, zanajyaniranye no guhindura abashinzwe ububiko bw’imbunda muri Gipolisi cy’iki Gihugu, kandi abahinduwe bose bakaba bavugwaho kuba bari bashyigikiye Alain Guillaume Bunyoni.
Alain Guillaume Bunyoni wari umaze iminsi atajya imbizi na Perezida Evariste Ndayishimiye, banyuranya mu bitekerezo byumvikana ko bahanganye, yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022.
Nyuma yuko Bunyoni asimbujwe Gervais Ndirakobuca, hari amakuru avuga ko ubu uyu wakuwe ku buyobozi bwa Guverinoma acungishijwe ijisho ndetse ko ashobora kugezwa imbere y’ubucamanza.
Impinduka zahise zinakorwa mu nzego eshatu z’umutekano, ari zo Polisi isanzwe ishinzwe gucunga umutekano w’abatugage n’ibyabo, Polisi ishinzwe gukora iperereza ndetse na Polisi ishinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu no mu Ntara.
Kuva ku rwego rw’Umujyi wa Bujumbura, ahari ingoro y’Umukuru w’Igihugu, kugeza ku zindi Ntara zose, abayoboraga izi nzego, bahinduwe, hashyirwaho abashya ndetse hashyirwaho abungirije gusa.
Nko ku rwego rwa Bujumbura abayobozi bungirije ba Polisi isanzwe n’uwa Polisi ishinzwe iperereza, hashyizweho Colonel de Police Manirakiza Ernest na Mfuranzima Zabulon.
Naho uyobora Polisi ishinzwe abinjira n’abasohoka mu Mujyi wa Bujumbura, yagizwe umugore akaba ari capitaine de police Sibomana Marie Rose.
Abandi bahinduwe n’abayoboraga izi nzego mu Ntara za Bubanza, Bujumbura rural, Cibitoke, Muramvya, Mwaro, Ruyigi, Kayanza, Kirundo, Ngozi, Bururi, Makamba, Rumonge, Rutana, Cankuzo, Karusi na Muyinga.
RWANDATRIBUNE.COM