Leta y’u Rwanda yashyize imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, mu ntego zayo kugira ngo buri mu nyarwanda agire uruhare mu bimukorerwa kandi agire n’uruhare mu kubisigasira, niyo mpamvu hashyizweho ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Minisiteri y’ubumwe n’inshingano mboneragihugu yatangaje ko uku kwezi gutangirizwa mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa mbere .kukazahera kuri 01 ukwakira 2023 kugera 30 ukwakira 2023.
Iyi minisiteri yatangaje ko uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti”ubumwe bwacu inshingiro y’ubudaheranwa.
Minubumwe yavuze ko iyi nsanganyamatsiko izafasha abanyarwanda kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza abanyarwanda bagize yo kuba umwe,kandi ko ibibutsa ko buri wese agomba kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho ,gukumira no kurwanya icyo aricyo cyose gishobora gutanya abanyarwanda.
Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda gufite intego zikurikira:Gusuzuma ibyagezweho no kwishimira intambwe imaze guterwa mu Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda,Gusesengura ibikibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda muri iki gihe no gufata ingamba zo kubikemura;Kongera imbaraga mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda mu nzego zose no mu byiciro byose by’Abanyarwanda, aho abaganira bibanda ku bibazo byihariye bigaragara aho batuye, aho bakorera n’ahandi;Kwibutsa Abanyarwanda, abato n’abakuru, ko gusigasira no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa ari inshingano ya buri wese.
Uku kwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda gufite intego zikurikira:Gusuzuma ibyagezweho no kwishimira intambwe imaze guterwa mu Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda;Gusesengura ibikibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda muri iki gihe no gufata ingamba zo kubikemura;Kongera imbaraga mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda mu nzego zose no mu byiciro byose by’Abanyarwanda, aho abaganira bibanda ku bibazo byihariye bigaragara aho batuye, aho bakorera n’ahandi.
Minubumwe ivuga ko uku kwezi kugamije Kwibutsa Abanyarwanda, abato n’abakuru, ko gusigasira no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa ari inshingano ya buri wese.
Minubumwe yagaragaje nahantu hatandukanye uku kwezi kugomba gutangirizwa mu ntara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali.
Ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ku rwego rw’Igihugu kuratangirizwa mu karere ka Nyamagabe, mu Mujyi wa Kigali ni mu karere ka Nyarugenge, mu Ntara y’Amajyaruguru ni mu karere ka Gakenke,mu Ntara y’Iburasirazuba ni mu karere ka Ngoma, naho mu Ntara y’Iburengerazuba ni mu karere ka Karongi.
Mucunguzi Obed