Amb Eric Kneedler yatanze impapuro zimwemererra guhagararira igihugu cye cya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 03 Ukwakira, ibintu byaje nyuma y’uko perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika joe Biden amaze igihe abitangaza, avuga ko bagomba gushaka uko bavugurura imibanire myiza mubya diplomasi hagati y’ikigihugu ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye.
Uyu watanze impapuro z’imwemerera guhagararira igihugu cye,Kneedler yari asanzwe akora muri Ambasade y’Amerika mugihugu cya Kenya, akaba yakoraga ari Chargé d’Affaires, aje guhagararira Amerika asimbuye Peter Vrooman, woherejwe muri Mozambique.
Umwaka ushize nibwo Perezida Joe Biden yashyizeho ba Ambasaderi bagomba guhagararira Amerika mu bihugu bitandukanye, ari nabwo Eric Kneedler, yagizwe Ambasaderi mushya mu Rwanda.
Tariki ya 28 Nyakanga 2023 nibwo komisiyo ya Sena yemeye imirimo aba badipolomate bahawe, mu bubasha ihabwa n’amategeko, ibaha n’uburenganzira bwo kujya kuyitangira.
Kneedler yabwiye abagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ko muri gahunda za Amerika mu Rwanda harimo no gushyira imbere iyubahirizwa rya demokarasi, kubaha uburenganzira bwa muntu ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Eric Kneedler yamaze igihe ari Chargé d’Affaires w’agateganyo muri Ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk’umujyanama mu bya politiki.
Mbere yaho yakoze bene izo nshingano muri Ambasade y’i Manila muri Philippines, anaba umujyanama wungirije mu bya politiki muri Ambasade y’a Bangkok mugihugu cya Thailand.Uyu muhango ukaba wayobowe na Dr Vincent Biruta Minisitiri w’ububnye n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda.
Schadrack Niyonkuru