Abagabo babiri bo mugihugu cya Uganda barwanye karahaca kuburyo bakubitanaga ibyo babonaga hafi yabo byose,nk’imihoro,udufuni,amabuye ndetse nibindi,ababa bagabo bakaba bari bapfuye umugore witwa Petwa Ajakol,uyu mugore akaba ari umugore w’umwe muri bano bagabo barwanye kakahava.
Aba bagabo barwanye nyuma yuko uwitwa Esenu w’imyaka 48 ashinje mugenzi we witwa Okwale,arusha imyaka 10 kumusambanyiriza umugore witwa Petwa Ajakol aba bakaba basanzwe batuye mu cyaro cya Aukot.
Kugira ngo Okwale asambanye umugore wa Esenu,bahuriye mu mujyi wa kampala,ubwo uyu witwa Esenu yari yasohokanye umugore we ariko uyu mugore akibona ibigango bya Okwale ahita atera umugabo we uw’inyuma ako kanya ahita yisangira Okwale.
Nkuko baca umugani ngo agatoki kamenyereye gukomba gahora gahese”si ubwambere ababa bombi bafatanywe kuko bi baye ubugira gatatu aho ubwambere bafashwe muri 2015,bongera gufatwa muri 2018 none bongeyey gufatwa kunshuro ya gatagtu baca Esenu inyuma ubugira gatatu”.
Nk’uko yabitangarije Monitor uyu Esenu yagize ati:”bwambere nabafatiye mu gihuru basambana ndabababarira ubwo hari mu mwaka 2015,nyuma yaho ndongera ndabafata icyo gihe Okwale bamuciye amafaranga angana nibihumbi Magana abiri byamashiringi none ubwo byari bibaye kunshurpo ya gatatu.
Nk’uko nanone kandi abantu bakunze kuvuga ngo kabiri gatatu m’urugo rw’umugabo ni agasuzuguro,uyu Esenu yahondaguye Okwale wari uhugiye mubyo gutera akabariro amusiga ari inoge ariko ahita yihutanwa kwa muganga.
Esenu yavuze ko yamukubise akamunoza kandi ko ngo yashakaga kumwica ariko bakagundagurana ari nabyo bikomere yasigaranye,ariko kandi akemera ko yamusize ari intere nyuma yo kumukubita ubufuni ndetse nikndi kintu cyose yabonaga aho hafi.
Ubuyobozi bw’ibibitaro uyu mugabo arwariye mo bwavuze ko uyumugabo n’ubwo atabasha kuvuga kubw’inkoni zidasanzwe yakubiswe,ngo arabasha gutanga amarenga kubantu bamwitaho byaburimunsi.
Aba bagabo barwanye kakahava ndetse bigatangaza abatari bake umwe akaba afite imyaka 48 yamavuko ni mugihe kandi undi nawe afite imyaka 38 yamavuko,aba bombi bakaba barutanwa imyaka 10yamavuko.
Schadrack Niyibigira