Umutwe w’inyeshyamba wa M23 nyuma yo gusubizwa inyuma ndetse, benshi bagatangira kuvuga ko uyu mutwe akawo kaba kashobotse, kugeza ubu intare za Sarambwe atangaje ko urugamba ari bwo rutangiye ndetse bemeza ko mu kanya gato baraba bafite Murimbio yose.
Izi nyeshyamba za M23 zimaze kwinjira mu gace ka Kanaba ya Murimbi,ndetse zihirukana inyeshyamba za Nyatura na FARDC bari bamaze kuhagera kugira ngo babanze gukupa itumanaho, kuko aha ariho haherereye Antene bifashisha.
Uyu mutwe w’inyeshyamba utangiye guhindura intambara mu gihe bivugwa ko n’ingabo z’u Burundi zamaze kuyinjira mo, ndetse no mu itangazo ryasohowe n’uyu mutwe bakaba babitangaje.
Iyi ntambara kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ikaba yari ikiri kubera kuri Antene ya Kanaba.
Imboni ya Rwanda Tribune iri muri aka gace yatangaje ko imirwano imeze nabi ndetse ko inyeshyamba za Nyatura zatangiye gukorwamo ndetse Kajugujugu ya FARDC ikaba ariyo iri gutwara inkomere.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune