Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , Antoine Felix Tshisekedi yafotowe agura Champagne mu kabyiniro ko mu mujyi wa Rotterdam mu gihugu cy’Ubuholandi.
Iyi foto yashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’Igihugu yakiriwe nabi n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kumushinja kwihorera mu birori nyamara igice cy’igihugu cye [Bunagana] kimaze amezi 3 mu maboko y’abarwanyi ba M23.
Kuva kuwa Gatandatu tariki ya 03 Nzeri 2022, Perezida Tshisekedi yari mu ruzinduko ku mugabane w’Iburayi, aho yitabiriye ubukwe bivugwa ko ari ubw’Umuvandimwe we.
Tariki ya 5 Nzeri 2022, Perezida Tshisekedi wari uherekejwe na Minisitiri w’Intebe wungirije, Usanzwe anayobora Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Iki gihugu, Christophe Lutundula, yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’Ubuholandi.
Aha mu buholandi ni naho hafatiwe ifoto agura Champagne ihenze cyane mu kabyiniro kari mu mujyi wa Rotterdam gasanzwe kazwiho umwihariko wo kwakira abifite.
Inkubiri yo kunenga Perezida Tshisekedi bamuziza imyitwarire yo gukunda kuryoshya, yaherukaga ubwo , Ibiro bye byatangazaga ko yagiye kwivuriza mu gihugu cy’Ububiligi nyuma akaza kugaragara yasohokokanye n’ibizungerezi ku mucanga w’inyanja ya Mediterrane , mu gace kazwi nka Marbella kagenzurwa n’Ubwami bwa Espagne.