Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 ukwakira 2023 nibwo yatanze ibyangombwa bye byo kwiyamamariza umwanya wa perezida wa repubulika ya demokarasi ya congo kinshasa ku kicaro cya komisiyo y’igihugu y’amatora.
Mu nama yo kuwa 20 Nzeri 2023 nibwo ishyaka rya UDPS ryatangaje ko Félix Antoine Tshisekedi ariwe uzariserukira mu matora yo kuwa 20 ukuboza 2023 yo gutora perezida wa repubulika ya demokarasi ya Congo .
Perezida Tshisekedi arifuza kuyobora congo kinshasa muri manda ye ya kabiri kuko iya mbere yayitangiye kuwa 24 Mutarama 2019,muri manda ye ya mbere abamunenga bakaba bamushinja kuba atarabashije gukemura ibibazo by’umutekano muke birangwa muri kivu y’amajyaruguru n’utundi duce twishi twigihugu.
Mu gihe cya manda ya mbere ya Felix Antoine Tshisekedi mu burasirazuba bwa Congo haranzwe intambara z’urudaca n’umutwe wa M23 ndetse n’indi mitwe myinshi itandukanye ku buryo na nubu atanze kandidatire muri aka gace imirwano imeze nabi ihanganishije M23 n’ingabo za leta zifatanyije na Fdrl ,nyatura ,Mai Mai na wazalendo.
Twabibutsa ko kugera uyu munsi abamaze gutanga ibyangombwa byo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu cya repubulika ya demokarasi ya congo bagera kuri cumi na babiri.
Aya matora ya perezida agiye kuba mu gihe hari uduce dutandukanye two muri repubulika ya demokarasi ya congo abaturage baho batabashije kwibaruza ngo bazitabitabire amatora harimo Rutshuru,Masisi,kwamouth na Ituri .
Mucumbitsi Obed