Ikipe ya APR, RRA, na Police zerekeje mugihugu cy’aTanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2023, aho bitabiriye irushanwa ry’itiriwe uwahoze ari Perezida wa Tanzania Mwarimu Julius Nyerere wapfuye ku wa 14 Ukwakira 1999, rikaba ari rishanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’icyo gihugu.
Nimugihe kandi ikipe ya APR Volleyball Club yagiye yitabira iri rushanwa kenshi, kuko begukanye iri rishanwo inshuro 2 ku ruhande rw’abagore, ndetse ubwo baheruka byari muri 2017 aho amakipe ya APR yombi yaryegukanye.
Muri 2022 ubwo iri rushanwa riheruka kuba, ryabereye i Arusha aho amakipe ya APR VC yose yatsindiwe ku mukino wa nyuma.
APR y’abagore yatsinzwe n’ikipe yo muri Kenya izwi nka DCI Kenya’s Directorate of Criminal Investigations amaseti 3-0.
Ikipe y’abagabo na yo ntiyahiriwe icyo gihe kuko yatsinzwe na General Service Unit GSU amaseti 3-1
Kuri iyi nshuro u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 4 arimo 2 ya APR VC, ikipe y’abagabo ya Police VC ndetse na Rwanda Revenue Authority.
Iyi mikino ntizabera Arusha nk’ubushize, kuko kuri iyi nshuro yajyanywe mu mujyi wa Moshi mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Tanzania, hafi ya Pariki y’igihugu ya Kilimanjaro inabarizwamo umusozi muremure muri Afurika wa Kilimanjaro.
Biteganyijwe ko amakipe yose agomba kuba yageze mu gihugu cya Tanzania tariki ya 9, naho irushanwa nyirizina rigatangira tariki ya 10 kugeza ku ya 14 Ukwakira 2023.
Julius Kambarage Nyerere, yavutse tariki ya 14 Mata 1922, yabaye Umunyatanzaniya warwanyije ubukoloni akaba n’umuhanga mu bya politiki.
APR VC na Police zirahatana muri Tanzania
Yayoboye Tanganyika ubu yahindutse Tanzania, nka Minisitiri w’Intebe kuva mu 1961 kugeza 1962.
Nyuma Nyerere yaje kuba Perezida wa Tanganyika kuva mu 1962 kugeza 1964.
Nyuma y’uko icyitwaga Tanganyika cyihuje n’ibirwa bya Zanzibar mu 1964 bikabyara igihugu cya Tanzania, Nyerere yahise akibera Perezida kuva mu 1964 kugeza 1985.
Julius Kambarage Nyerere yashinze anayobora umuryango w’Ubumwe bw’igihugu cya Tanganyika Tanganyika African National Union TANU, waje guhinduka Chama Cha Mapinduzi, kuva mu 1954 kugeza 1990.Nyerere yaje kwitaba Imana mu 1999 aguye mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba yaritabye imana afite imyaka 77.
UMUTESI Jessica