Mu myaka irenga 20 ishize umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda FDLR ugizwe n’abahoze bari mungabo za Leta zatsinzwe ndetse n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagahungira muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yahoze yitwa Zaire icyo gihe.
Uyu mutwe wahoze witwa ALIR mbere y’uko wiyita FDLR wakomeje kugaragaza inyota yo gutaha mu Rwanda , bagasubira ku butegetsi. Bagerageje kugaba ibitero byinshi byiswe iby’abacengezi, nyamara basubizwa inyuma bamwe bahasiga ubuzima, abandi nabo bashyira intwaro hasi
Uko iminsi yagiye ishira bamwe mu bari abayobozi b’uyu mutwe bagiye bicwa uruhongohongo, ku buryo hari n’abagiye bicwa na bagenzi babo, bakoresheje amarozi cyangwa se bakoresheje amafuni. Abenshi bagiye bakatirwa urwo gupfa kubera ko bashinjwe ibyaha nko kuvugana n’abatari muri uyu mutwe bikarangira babishe.
Hari benshi kandi batashye mu Rwanda basubizwa mu buzima busanzwe, ndetse n’abandi basubizwa mu kazi kabo ka buri munsi.
Bamwe mubahisemo kwitahira twavuga nka Jenerali Majoro Rwarakabije wahoze ari Umugaba Mukuru wa FDLR/ FOCA, yahisemo gutaha mugihugu cye akanasubizwa mu kazi akimara kugera mu Rwanda.
Si ibyo gusa rero kuko benshi bibaza niba uyu mutwe ugikeneye gufata ubutegetsi nyuma yo kubona ko bidashoboka kuko abari bari k’uruhembe rw’imbere, abenshi batakiriho. Bamwe muri aba batakiriho twavuga nka Gen Leodomir Mugaragu na Lt Gen Mudacumura.
Imbunda abari inyeshyamba za FDRL bashyize hasi batashye mu rwababyaye
Aha wakwibaza niba abari bakomeye mu gisirikare cy’uyu mutwe benshi barahisemo kumanika amaboko bagataha mu rwababyaye, ndetse abandi barapfuye mu gihe bagabwagaho ibitero n’Inkotanyi.
Si ibyo gusa kuko n’ingabo za Congo zagize igihe cyo kubahiga bibaviramo kubura benshi mubari bakomeye, ibi bikagaragaza neza ko kuza gufata ubutegetsi mu Rwanda byahindutse nk’inzozi mu buzima bwabo.
Nyamara mu kiganiro na Jenerari Omega Umugaba Mukuru wa FDLR/FOCA yaganiranye na Gen James Kabarebe akamusaba gutaha,nawe akamusubiza ko azagaruka mu Rwanda nta mututsi ukirurimo. Ibi bikagaragaza ingengabitekerezo y’ivangura ry’amoko.
Ikindi kigaragaza ko gufata ubutegetsi kw’aba bagabo bigoye n’uko bakirangwa n’amacakubiri bo ubwabo aho usanga muribo hakirangwa mo ibya Kiga na Nduga bityo ugasanga niba runaka ari uwo mu Nduga undi akaba uwo muri Kiga ,kugira ngo bazizerane bigoye.
Benshi mubari bagize uyu mutwe badafite icyo bashinjwa mu Rwanda bahisemo gutaha mu gihugu cyabo nyuma yo kubona ko ari ibikoresho by’ababakuriye, nyamara bo imiryango yabo n’imitungo yabo byibereye mu mahanga.
Umuhoza Yves