Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yasabye ibihugu byo mukarere kugana amasoko yo mu gihugu cye kugira ngo bahahahire umusaruro ukomoka ku bigori ndetse no ku matungo nk’inka.
Ibi byatangajwe n’umukuru w’igihugu kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023 ubwo yari yitabiriye amasengesho yo kurwego rw’igihugu hamwe n’abandi bayobozi bimbere mugihugu na Madamu we janet Museveni usazwe ari Minisitiri w’uburezi muri Uganda.
Perezida Museve yakomeje avuga ko abanya Uganda bagurisha ibicuruzwa byabo kumasoko yohanze aribo bazamura ubukungu bw’igihugu , akomeza anavuga ko ubukire buva mu bantu bagurisha ibicuruzwa byabo mumasoko imbere mugihugu no muri Afurika, akaba ariyo mpavu asaba abanya Uganda gukunda igihugu no kwagura amasoko yacyo.
Uyu mukuru w’igihugu yakomeje avuga ko isoko rya Uganda ridashobora kumara umusaruro w’amata n’ibigori baba bafite, bityo ko bakeneye isoko ryo mu karere ngo nabo bigurire, Uganda igaragaza ko litiro z’amata miliyari 4 na toni 5 z’ibigori zidashobora kumarwa na amasoko y’imbere mu gihugu gusa.
Musevene avuga ko Uganda ifite umusaruro w’ibigori n’amata urenze ababikeneye b’imbere mu gihugu, , mugihe abatuye mubihugu bimwe nabimwe byo mu karere bo bakomeje gutaka inzara n’izamurwa ryibiciro bitewe n’uko amasoko yaho arimo ibidahagije.
UMUTESI Jessica