Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kugenda utera imbere, nyuma yaho Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye k’ubuyobozi bw’iki gihugu, mu gihe kuva mu mwaka wa 2015 kugera 2020 umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umeze nabi.
Umubano watangiye kugenda uba mwiza, kugeza aho abayobozi b’ibihugu byombi, mu nzego zose babanye neza kugera naho batumirana mu nama zitandukanye zaba izihuza abanyepolitike ndetse n’abandi . Mu gihe mu myaka ya 2015 kugera 2020 inama yose yaberaga mu Rwanda cyangwa I Burundi kuyitabira byabaga bigoye .
Urubuga rwa x rw’ishyirahamwe ry’umukuru w’igihugu cy’u Burundi OPDD-Burundi hagaragaye amafoto yerekana Madame wa perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Jeannette Kagame yakiranwe akanyamuneza na Madame wa Nyakubahwa Perezida w’u Burundi Angeline Ndayishimiye.
Madame Jeannette Kagame yagiye mu Burundi k’ubutumire bwa mugenzi we Angelina Ndayishimiye, mu nama ya kane y’ihuriro ry’abayobozi b’abagore yateguwe na Madamu wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye.
Ni inama igamije kwigira hamwe uruhare ry’umuyobozi w’umugore mu igenamigambi ry ‘umuryango ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’igihugu no kwiyongera kw’abaturage mu Burundi kugira ngo igihugu cy’u Burundi kizabe kiri mu bihugu biteye imbere mu bukungu mu mwaka wa 2040 kandi kizabe kiri mu biteye imbere 2060.
Iri huririro ryitabiriwe na Nyakubahwa Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’u Burundi Gervais Ndirakobucya n’abandi bashyitsi benshi babanyacyubahiro.
Niyonkuru Florentine&Mucunguzi Obed.