Dr Murangira Thierry, Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yatangaje ko bamaze guta muri yombi abagera kuri 61 bakurikiranweho ibyaha byo kunyereza imbuto n’inyongeramusaruro bigenewe abahinzi, bakajya kuzigurisha mu bihugu by’abaturanyi.
Abaturage bamwe bo hirya ni hino mu gihugu batangaje ko barangije gutera imbuto z’ubwoko butandukanye, ko ndetse bimwe byamaze kumera.
Gusa hari abandi bagitera imbuto, bavuga ko bagitegereje kubona inyongeramusaruro batarazibona, hakaba n’abandi bazihawe bahabwa izitujuje ubuziranenge, bafata icyemezo cyo gutera imbuto bari barahunitse bavuga ko batazabona umusaruro bari biteze.
Abatuye mu Turere duhana imbibe n’imipaka bo ntibahwema kugaraza ko izi nyongeramusaruro zijya gucuruzwa mu bihugu by’abaturanyi.
Abatungwa agatoki ni abacuruzi b’inyongeramusaruro bazwi nk’abagrodealer.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yavuze ko kuva umwaka ushize hari abamaze gufatirwa mu cyuho banyereza izi nyongeramusaruro.
Dr Murangira yavuze ko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023, RIB yakoze iperereza kuri dosiye 33 zikurikiranywemo abantu 61. Muri izo dosiye, byagaragaye ko hanyerejwe ifumbire ingana na toni 57..
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yavuze ko kuba inyongeramusaruro zitangwa na leta zitagera ku muhinzi uko byagenwe biri mu bituma igihugu cyitihaza ku musaruro bikagira ingaruka ku baturage ibi bikaba bitakwihaganirwa.
Buri mwaka leta itanga amafaranga asaga miliyari 35 Frw muri gahunda yo kunganira abaturage ku bijyanye n’imbuto n’ifumbire.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko abaturage bagerwaho n’imbuto y’indobanure mu gihugu hose ari 37% mu gihe umusaruro uboneka kuri hegitari ukiri kuri 4%.
Umutesi Jessica