Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga ku basirikare b’iki Gihugu bari mu Rwanda mu 1994, bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasirikare b’u Bufaransa bari mu butumwa mu Rwanda ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga, bavugwaho gutererana impunzi z’Abatutsi zikicwa n’Interahamwe.
Aba basirikare kandi barimo abari muri Operation Turquoise bashinjwa kuba barahagarikiye interahamwe zikica Abatutsi ndetse bazaka gufasha abari bamaze guhekura u Rwanda guhungira mu cyahoze ari Zaire ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itsinda ry’abari mu ipererereza kuri iyi dosiye, ryatangaje ko nta kimenyetso na kimwe gifatika ryabonye ko cyashingirwaho mu gushinja abo basirikare b’u Bufaransa.
Itangazo ryabo rigira riti “Nta ngingo n’imwe igaragaza uruhare rutaziguye rw’ingabo z’u Bufaransa mu ihohoterwa ryakorewe mu nkambi z’impunzi, cyangwa ubufatanyacyaha mu gufasha cyangwa gufatanya n’ingabo zakoze Jenoside.”
Ibi byanatumye n’Abacamanza bari muri iki kirego, bemeza ko iyi dosiye ifungwa burundu ngo kuko nta kimenyetso cyabonetse.
Nubwo uyu mwanzuro wafashwe, umwaka ushize, impuguke n’inzobere zo mu Bufaransa, zashyize hanze Raporo yiswe Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare ntashidikanywaho mu byabaye mu Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM