Mu minsi ishize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wari yatangaje ko ushobora guhagarika gutanga inkunga ya miliyoni $728.8 igenewe Palestine, nyuma y’ibitero bya Hamas bimaze guhitana abanya-Israel basaga 900, mu gihe ibitero byo kwihimura bya Israel nabyo bimaze guhitana abanya-Palestine basaga 600.
Ariko Umuyobozi Mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU, Josep Borrell yatangaje ko bisubiyeho nyuma yo gusanga nibahagarika iyo nkunga, bizagira ingaruka ku banya-Palestine bose.
Yagize ati “Byari kumera nk’igihano ku banya-Palestine bose , ibintu byongerera imbaraga abaterabwoba.”
Ibitero by’umutwe witerabwoba wa Hamas mu gihugu cya Israel bikomeje gufata indi ntera ndetse n’ibice bitandukanye bikomeje gusenywa n’ibisasu bya rutura biri koherezwa yo.
Uwineza Adeline