Singirankabo Bikorwa Freeman ,ni umwe mu bantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho atuye muri USA, Leta ya Maryland ,akaba nta kindi gikunze kumuraza inshinga, usibye kwirirwa asebya ubutegetsi bw’u Rwanda no kuroga uribyiruko binyuze mu magambo yuzuye ubuhezanguni n’amacakubiri ashingiye ku moko akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Akoresheje urubuga rwe rwa Youtube ,Singirankabo akunze kugaragaza ko mu Rwanda ari ahantu hatagira ikiza kiharangwa , hataba ubutabera n’ibindi byinshi agamije gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda no kurusebya mu mahanga.
Uyu mugabo kandi ,n’umwe mu bakunze gukoresha imvugo “abavantara” bashaka kuvuga abanyarwanda bahunze 1959 bagatahuka 1994, nyuma y’insinzi ya FPR Inkotanyi ,bakabivuga bashaka kubambura ubunyarwanda.
Iyi ni imvugo ikunda gukoreshwa n’abahezanguni baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bazonzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Power.
N’iki gituma akunze kwibasira u Rwanda?
Singirankabo ni mwene Tangishaka David na Mariane Baziruwiha ,akaba yaravukiye mu karere ka Huye mu 1981.
Ubwo FPR Inkotanyi yahagarikaga Jenoside yarimo ikorerwa abatutsi mu 1994, nyina Mariane Baziruwiha wahoze akorera Leta ya Habyarimana Juvenal, yagiriwe ikizere na FPR Inkotanyi maze yoherezwa muri ambasade y’u Rwanda muri USA nk’umujyanama wa Kabiri.
Amaze kugera muri iyo mirimo igihugu cyari kimushinze, yadukiriye umutungo w’ambasade atangira kuwinezezamo ,aho gukora akazi k’ubujyanama nk’uko yari yabitumwe n’igihugu, Ibyo, akabifatanya no kurema udutsiko tw’abari batangiye kwigomeka kuri Leta y’ubumwe yari ikijyaho.
Nyuma yaho, yaje kwiba amafaranga y’ambasade kimwe n’Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana, arangije ayigurirmo inzu.
Yahise agana iy’ubuhunzi , agenda avuga ko ari impunzi ya Politiki ,ngo kuko atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwari bukijyaho.
Umuhungu we Singirankabo ,nawe yaje gukurikira inzira ya Nyina maze atangira kujya mu dutsiko nka Jambo ASBL tugizwe n’urubyiruko ruhakana ndetse rugapfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kumugaragaro, bagamije kugoreka amateka y’u Rwanda no guhishira uruhare rw’ababyeyi babo muri iyo jenoside.
ubu icyo ashize imbere, ni uguharabika u Rwanda, guhembera urwango no gukurura amacakubiri. mu banyarwanda byumwihariko urubyiruko rumukurikira ku mbuga nkoranyambaga .
Ni inshuti magara n’umufatanyabikorwa wa Padiri Nahimana Thomas ,wirukanywe mu Gipadiri azira kubiba amacakubiri mu Banyarwanda , nawe usigaye utuye mu Bufaransa aho yigize Perezida wa Guverinoma avuga ko ikorera mu buhugniro .
Singirankabo na Padiri Nahima Ubu baragaragaza ubufatanye mu gusebya no guharabika u Rwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ndetse bakaba Bumvikana kenshi nk’abantu bihebeye ibitekerezo bya Giparimehutu.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Twese dukomoka ku muntu umwe,Adam.Twese dusubira mu gitaka.Twese turarwara,turasaza,etc…Kuronda ubwoko,kwikubira iby’isi,kwica,etc…ni ukutagira ubwenge.
Iyo ukora ibyo,uba wiciriye urubanza ko utazazuka ku munsi w’imperuka ngo uhembwe ubuzima bw’iteka muli paradizo.