Urwanda n’Ubwongereza bakimara gusinyana amasezerano yo guhererekanya abimukira binjiye muri iki gihugu ku buryo butemewe, ababirwanya barahagurutse barahagarara, bituma bijyanwa no mu nkiko, gusa kugeza ubu abarwanya ko iyi gahunda yashyirwa mu bikorwa bitabaje UNHCR muri iki kibazo.
Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, nibwo abanyamategeko ba guverinoma y’u Bwongereza basubiye mu rukiko rw’ikirenga, barusaba gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire wo muri Kamena 2023, wateshaga agaciro gahunda yo kohereza abamukira mu Rwanda.
Muri uru rukiko, ubwo abanyamategeko barwanya amasezerano ya guverinoma y’u Rwanda n’iyu Bwongereza bitabaga urukiko ngo basobanure impamvu bashingiraho bashyigikira umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire wo kwanga guha agaciro amasezerano ari hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kwakira impunzi z’abimukira zinjya mu Bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko bahahuriye n’abanyamategeko ba UNHCR bari bayihagarariye bagaragazaga ko badashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira.
Aba banyamategeko ba UNHCR babwiye abacamanza ko nta kimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwavuguruye uburyo rufata abasaba ubuhungiro, n’ubwo rwijeje guverinoma y’u Bwongereza ko ruzabafata neza.
UNHCR ivuga ko hari abimukira baturutse muri Afghanistan bageze i Kigali, birukanwa mu byumweru bike mbere y’uko u Rwanda n’u Bwongereza bigirana amasezerano muri Mata 2022.
Umunyamategeko Laura Dubinsky uhagarariye UNHCR yavuze kandi ko abimukira baturutse muri Syria na Eritrea babaga mu Rwanda na bo birukanwe hatitawe ku bibi bashoboraga guhura na zo.
UNHCR isanzwe idashyigikira iyi gahunda, n’ubwo ubusanzwe ishima umusanzu w’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’impunzi n’abimukira.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’abimukira bajya k’umugabane w’Iburayi bavugako gitezwa umurindi na bamwe mu bakora mu miryango mpuzamahanga bakura inyungu mu kuba hari abimukira bajya kuri uwo mugabane.
Mucunguzi Obed