RIB Umukozi wa RCS yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa uwitwa Nywandwi Aimable amuziza ko yanze kumuha inzira ubwo imodoka zari nyinshi mu muhanda.
Uyu watawe muri yombi ni Umukozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) witwa SP Nyagatare Delanoë akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake uwitwa Nyandwi Aimable.
SP Nyagatare Delanoë yafashwe na RIB ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukwakira 2023.
Ukekwa akurikiranyweho gukubita urushyi Nyandwi Aimable w’imyaka 31, amuziza ko yanze kumuha inzira ubwo imodoka zari nyinshi mu muhanda.
SP Nyagatare Delanoë yafashwe nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa X, agaragaza asohoka mu modoka agakubita urushyi Nyandwi wari utwaye ingorofani nini ishyirwamo amagaziye ya fanta, bikavugwa ko yamwimye inzira.
Ibi byabereye ku muhanda uri ahazwi nka Kabeza mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro, ku mugoroba wo ku wa 10 Ukwakira 2023.
RIB isubiza ku butumwa bwa Kirezi Brune watabarije uwakubiswe, yatangaje ko umukozi wa RCS uvugwa muri ayo mashusho yatawe muri yombi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko SP Nyagatare Delanoë acyekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Yibukije ko uru rwego rutazihanganira umuntu wese uhohotera undi. Yavuze ko “Abanyarwanda bose muri rusange n’abakoresha umuhanda by’umwihariko bakwiye kugira ubworoherane. Guhohotera undi ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa ashyikirizwe ubutabera.’’
Icyaha SP Nyagatare Delanoë akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.
SP Nyagatare Delanoë kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.