Umudamu wa Ali Bongo, Sylvia Bongo Ondimba Valentin, w’uwahoze ari perezida wa Gabon uherutse guhirikwa k’ubutegetsi yatawe muri yombi nk’uko umunyamatege ko we yabitangarije AFP ku ya 12 Ukwakira 2023.
Ibi bibaye mu gihe abasirikare ba Gabon bahiritse ubutegetsi ku ya 30 Kamena, basesa ibyavuye mu matora nyuma yo gutangaza ko perezida Bongo ariwe watsinze bavuga ko amatora atanyuze mu mucyo.
Sylvia Bongo Ondimba ushinjwa kunyereza umutungo w’igihugu yatawe muri yombi kuri uyu 11 Ukwakira 2023 nk’uko umunyamategeko we Zimera Francois avuga ko itabwa muri yombi rye rinyuranyije n’amategeko ya bitangarije AFP.
Sylvia Bongo umugore wa perezida Ali Bongo yahamwe n’ibyaha kuwa 28 Nzeri, birimo iyeza ndonke ,guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano n’ibindi byishi.
Abasirikare bahiritse ubutegetsi bashinja Syliva Bongo n’umuhungu we Nourredin Bongo Valentin kuba barayobeje uwahoze ari perezida wari urwaye atarakira neza indwara ikomeye mu mwaka wa 2018
Bakaba bavuga ko aba bombi aribo bayoboye igihugu cya Gabon ubwo umukuru w’igihugu yarwaye gikungahaye kuri peteroli mu myaka ishize kandi bakaba bakoresheje umutungo wa Leta ,Nourredin Bongo Valentin ufunzwe kuva haba ihikwa ry’ubutegetsi ashinjwa ruswa.
Umutesi Jessica