Mu karere ka Musanze, umurenge wa Gacaca,Akagari ka Gasakuza umudugudu wa Nyamugari umwana w’imyaka itatu 3 y’amavuko yaguye mu bwiherero bamutabara yamaze kuhasiga ubuzima.
Mu masaha ya saa tatu z’ijoro umwana yabwiye ababyeyi be ko ashaka kujya mu bwiherero bamuha Telefone yo kumurikisha dore ko bwaribwije, ariko birangira aguye mu bwiherero arapfa.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yemejwe n’umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Gacaca ndetse akomeza agira inama abandi babyeyi kutagira uburangare ku bana cyane bakiri bato.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa yakomeje agira Ati’’Bakimara gusanga umwana yaguye mu bwiherero ,bihutiye kumukuramo kubw’amahirwe make basanga yamaze gupfa. byaba byiza ababyeyi bagiye baba hafi y’abana bagakumira ikintu cyose gishyira ubuzima bwabo mu kaga , nkubu uyu mwana wari ukiri muto kuriya ntabwo yari uwo koherezwa mu bwiherero muri iryo joro wenyine nta w’undi muntu bari kumwe.
Yakomeje avuga ko urebye neza ubona ko habaye uburangare bw’abari kumwe nawe aribo babyeyi be ,kuko ubwabyo kwemera ko umwana ajya hanze wenyine abandi bari mu nzu ni makosa.
Tukaba dusaba ababyeyi kutaba ba tereriyo bitwaje izindi nshingano kuko rimwe na rimwe bikurura ingarukambi.
Ubwo uyu mwana yamaraga gukurwa mu bwiherero, yahise ajyanwa ku bitaro akorerwa isuzumwa mbere yo kugirango ashyingurwe.
Umutesi Jessica