Mu itangazo ryasohowe n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ( EAC ), ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane, tariki 12 Ukwakira 2023, rishyirwaho umukono n’Umuyobozi w’umuryango wa EAC, Dr Mathuki, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe kandi wamagana imirwano yubuye hagati y’imitwe yitwaje intwaro ya M23 na Wazalendo.
Dr Peter Mathuki, yamaganye abakomeje kuvuga ko abasirikare babo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bazwi nka EACRF, ko bakorana n’imitwe y’inyeshyamba irimo M23 na Wazalendo.
Yagize ati: “EAC ihangayikishijwe cyane n’imirwano y’imitwe yitwaje intwaro iri kubera mu bice EACRF ikoreramo akazi muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano yatumye abaturage benshi bata ibyabo abandi barakomereka ndetse ibyara n’ibindi bibazo byinshi harimo n’ipfu. Ibyo bikorwa binyuranya n’imyanzuro y’amahoro yafatiwe i Nairobi.”
Dr Mathuki yahamije ko “Ingabo zaturutse mu Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo ziri muri aka gace zubahiriza amahame ngengamyitwarire n’imirongo yashizweho muri sitati y’amasezerano y’ingabo n’amategeko mpuzamahanga. Aya mabwiriza arimo kurinda abaturage, ihame risumba ayandi.”
Uyu munyamabanga yanamaganye amakuru avuga ko abasirikare bo muri EACRF bakorana n’imitwe yitwaje intwaro, Aho yagize ati : “Duhangayikishijwe cyane n’ibirego bidafite ishingiro n’icengezamatwara ribi rishinja abasirikare ba EACRF gukorana n’imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo. Ibyo birego bigamije guhakana akazi gakomeye n’ibyagezweho n’ingabo zacu za EAC.”
Dr Mathuki atangaje aya magambo nyuma y’aho umutwe w’inyeshyamba wa M23 ushinje ingabo z’u Burundi gukorana n’imitwe ya Wazalendo n’ingabo za Leta ya Congo , na Leta ya Congo igashinja izindi ngabo zo muri EACRF (iza Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) gukorana na M23.
Uyu Muyobozi yakomeje asobanura ko imikoranire ya hafi iri hagati ya EACRF na Leta ya Congo, igamije gufungura imihanda minini no gucura abaturage bahunze imbere mu gihugu no kuzamura uburyo bwo kurinda abaturage bose muri ibi bice byakunze kurangwamo intambara
Uyu Muyobozi wa EAC atangaje ibi nyuma y’uko k’umunsi w’ejo kuwa 12 Ukwakira 2023, umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba wa APCLS yatangaje ko ingabo za EAC bazihaye amasaha 48 yo kuba zavuye k’ubutaka bwa Congo, bitaba ibyo Izo nyeshyamba zikahabakura zikoresheje imbaraga za Gisirikare ngo kuko ntacyo zamariye igihugu cyabo.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com