Imirwano yaberaga kw’Itabi no mu Bwiza yaguyemo aba FARDC 15 hafatwa imbunda 30,ingabo za Leta na Wazalendo ziriguhungira Kichanga.
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Bwiza yemeje ko intambara yahereye saa saba z’ijoro ubwo ingabo za Leta FARDC zari zagabye ibitero mu bice bya Bwiza n’ahitwa kw’Itabi,ingabo za Leta zibarizwa mu mutwe udasanzwe uzwi nka Hiboux Special Force zirikumwe n’abarwanyi ba FDLR ntizabashije kugera ku ntego nkuko byemejwe n’abatangabuhamya batandakunye.
Umugore uri mu Bwiza twahaye izina rya Mukazitoni k’ubwumutekano we yabwiye Rwandatribune ko ingabo za Leta ziriguhunga zikagenda zihura ihene,ingurube n’intama by’abaturage baho mu Bwiza zerekeza mu gace ka Kichanga .
Uyu mutangabuhamya avuga ko kuva mu masaha ya nijoro hunvikanye amasasu menshi mu bice bya Bwiza no kw’Itabi ku buryo abaturage batabonye n’uko bahunga kugeza aya masaha ya saa sita.
Umwe mu basilikare ba FARDC twahaye izina rya Capt.Kambale k’ubwumutekano uri mu gace ka Kichanga ,we yabwiye Rwandatibune ko iki gitero cyari cyateguwe neza ,ariko basanze umutwe wa M23 wabiteguye kandi wari ufite amakuru ahagije
uyu musilikare asoza ,avuga ko uruhande rwa Leta rwatakaje abasilikare barenga 15 gusa ko bagishakisha kumenya abandi baba bakomerekeye muri iyi mirwano.
Uwineza Adeline