Amafaranga yakwa na Justin Ndayishimiye yitiriwe umusanzu wa Wazalendo imikoreshereze yawo irakemangwa.
Byibuze ibihumbi bitanu by’amadorari y’Aamerika niyo akusanywa n’abacuruzi,abaturage n’abandi bafatanyabikorwa agamije gushigikira abarwanyi biswe Wazalendo na Leta ya Kinshasa,ariko abagenerwabikorwa ntibazi irengero ryayo.
Iki gikorwa uza kw’isonga mu guusanya amafaranga agomba gushigikira iyo ntambara ni Depite Justin Ndayishimiye uvuka mu gace ka Rukaza muri Masisi akaba atuye mu mujyi wa Goma,uyu mu Depite avugwaho kunyereza ayo mafaranga kuko benshi mu ba Nyatura bavuga ko nta giceri cy’atanu babona ku misanzu itangwa n’abaturage.
Umwe mu begereye Gen.Jeanvier Nyamuganya utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko babizi neza ko uyu mu Depite intambara ari kurwana ari ukwereka Leta ya Kinshasa ko ari kumwe nayo mu rwego rwo gusaba ko imitungo ya Depite Mwangacucu irimo ibinombe ayegukana.
Uyu musilikare wo ku rwego rwa Majoro yavuze ko intambara Wazalendo irigufatanyamo na FARDC,abaturage aribo bayihomberamo cyane ko batagihinga ngo borore birirwa mu masasu,uyu musilikare yagize ati:nawe urabona uyu Depite Justin yirirwa ahamagara abantu bose bari Goma ndetse no mu birombe byo mu Rubaya ngo nibatange imisanzu ariko wakwibaza amafaranga atangwa iyo ajya?
Uyu musilikare avuga ko uyu mu Depite yirirwa ateretse indaya ze inzoga mu mitsi y’abaturage ba Congo,akaba ari umuntu werekana ko akunze abanya Masisi bose kurushya abandi.
Benshi mu batangabuhamya bavuga Hon.Justin ari nawe wagize uruhare mu guteranya Leta ya Kinshasa na Depite Mwangacucu amushinja gukorana na M23,uyu Justin akaba yarabikoze afatanyije n’abandi bacuruzi mu rwego rwo kugirango azahabwe ububasha bwo gucunga imitungo ya Depite Mwangacucu.
Mwizerwa Ally