Umuvuzi gakondo witwa, Manirafasha Philomene, wo mu karere ka Bugesera, umudugudu wa Gakamba , Akagari ka Gakamba, umurenge wa Mayange , ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi, azira kuvura abantu ababoshye.
Nkubo byemezwa na Dr William Rutagengwa, umuyobozi mukuru wibitaro bya Nyamata , avuga ko abarwayi bavurirwaga kuri uyu muvuzi gakondo mu minsi ishize, batatu muri bo bazanywe ku bitaro maze bakurikiranwa n’abaganga, ndetse umwe akaba yarakize arataha.
Akomeza avuga ko mu bigaragara, abo barwayi bari barwaye indwara zisanzwe dore ko umwe muri bo yavuwe akaba aherutse gutaha, abandi bazanye nawe bakaba bakiri gukurikinwa n’abaganga.
Ku bijyanye n’ingaruka bashobora kuba baratewe n’imiti bahabwaga, Dr William Rutagengwa avuga ko ntazo bari babona ariko ngo ibipimo bizafatwa ni byo bizabigaragaza..
Ikindi, ngo n’uko kuvura abarwayi baziritswe byakorwaga n’umuvuzi gakondo Manirafasha Philemo , ari igikorwa kitemewe gukorerwa umurwayi kuko aba akwiye gufatwa neza.
Manirafasha Philomene wavuraga abo barwayi ababoshye uko ari batatu, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata, mu gihe agitegereje kugezwa mu butabera, ndetse aya makuru akaba yemejwe n’Umuyobozi w’urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda, AGA Rwanda Network, Nyirahabineza
Yakomeje avuga ko , nta muvuzi gakondo wemerewe kugira ibitaro iwe, kandi ko bagomba kuvura abantu bananiwe n’abaganga bakoresha imiti ya kizungu.
Yasoje asaba abaturage kuba maso , batanga amakuru ku gihe, igihe bamaze kubona ibintu nkibyo cyane cyane k’umuntu uvura binyuranyije n’amategeko n’amabwiriza.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com