Uyu munsi kuya 15 Ukwakira 2023, hizihijwe umunsi mukuru w’Abagore bo mu cyaro, wabaye ku nshuro ya 26 ,ukaba wizihirijwe mu karere ka Gicumbi,, mu murenge wa Rubaya.
Umunsi nk’uyu, wahawe insanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire Iterambere ry’ Umugore wo mu cyaro.”mu gihe cy’umwaka wose mu Rwanda hose.
Uwamariya Valentine,Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagereranyije umugore wo mucyaro nk’urutirigongo rw’ubukungu bw’igihugu ndetse anashimira abagore batuye mu cyaro, avuga ko uteje imbere umugore aba ateje igihugu imbere.
Ati “Umugore iyo ateye imbere n’Igihugu gitera Imbere, turazirikana uburyo umugore wo mu cyaro agikeneye kwegerezwa amazi meza, kandi biri gikorwa, Tugomba gushyira imbaraga mu kuzamura ibikorwa by’iterambere rirambye bifasha Umugore wo mu cyaro.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimye iterambere ry’Abagore batuye mu Ntara y’amajyaruguru, abasaba gukomeza kongera imbaraga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, bakarushaho kubaka ubumwe, nk’inkingi izabafasha kurushaho kwiteza imbere mu ngo zabo.
Ni umunsi waranzwemo n’udusha aho hatanzwe n’ubuhamya bwa ,Musabyimana Clotilde washakanye na Bizimana Emmanuel, bavuze ko bamaranye imyaka 42.aho bavuze ko kuba bamaranye iyi myaka babikesha ubwimvikane bafite hagati yabo.
Uyu munsi wabayemo udushya twinshi , aho hagaragaye, imbyino zitandukanye, gutanga Inka ku miryango itishoboye, gutanga ibihembo ,aho Abagore bahawe Miliyoni 50 Frw.
Izi miliyoni , zahawe Abagore bafite umushinga ubateza Imbere hanatangwa ibigega by’ amazi, Imbabura zo kubafasha guteka n’ ibindi.
Abagore bitabiriye uyu mugango, bishimiye agaciro bahabwa na Guverinoma y’u Rwanda , ndetse bemeza ko burya nabo bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu nubwo ari abo mu cyaro.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com