Umuvunyi Mukuru, Madamu Nirere Madeleine Ari kumwe n’abavunyi bakuru bungirije, Mukama Abbas.. na yankurije Odette, bakiriwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Deogratias Nzabonimpa, baje mu ruzinduko rw’iminsi 5 y’ubukangurambaga mu kurwanya akarengane na ruswa muri aka karere.
Ni ubukangura mbaga bwatangiye ku mugoroba wo kuwa 16 Ukwakira bikaba biteganya kuzasosa taliki 21 Ukwakira, kuko ari ubukangurambaga bw’iminsi 5 nk’uko byavuzwe na Deogratias Nzabonimpa.
Byitabiriwe n’abantu batandukanye kikaba ari igikorwa cyari kirimo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu hari kandi umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine, ari nawe wakiriye ibibazo byabaturage bo mu murenge wa Gisenyi, Hari na Visi Meya Ishimwe pacy ndetse n’umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas.
Ubu bukangura mbaga buje gutangirizwa muri aka karere mu gihe kari mudutungwa urutoki mu turere twamunzwe na Ruswa nk’uko byagiyer bigaragara.
Mu Manama zagiye ziba mu bihe bitandukanye abaturage bakunze gushinja ubuyobozi bw’aka karere bavuga ko iyo hari Serivise ukeneye, uyihabwa bitewe n’uko wagiye, batanze ingero kubyerekeranye n’imyubakire, aho bagaragaje ko bamwe bahabwa ibyangombwa abandi bo bakabibura n’ukibonye yaba atageze kuri bose bikarangira bamusenyeye kandi yarasinyiwe, mbese yarahawe umugisha n’umuntu umwe cyangwa se atarabasuhuje bose.
Ibintu byanatumye abantu basakuza nyuma y’uko uwari umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yegujwe bagashyiraho Deogratias Nzabonimpa, wari usanzwe ashinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere, bose bashinja kutabaha Serivisi ziboneye.
Benshi rero mubakurikiranira hafi imiyoborere y’aka karere bagatangaza ko ubwo iki gikorwa kije gukorerwa aha, bishobora kuzagira icyo bihindura dore ko basobanuriwe byimbitse ruswa icyo iri cyo, ndetse, n’akarengane n’uburyo bikorwa ndetse n’ibihano bihabwa abagize uruhare muri ibyo.
Hakiriwe ibibazo by’abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe, irindi tsinda ririmo umuvunyi Mukuru w’ungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette we yakoreye mu murenge wa Kanama, aho bakiriye Kandi bagakemura ibibazo by’abaturage bashikirijwe.
Ibibazo byabaye byinshi, ariko ngo ntabwoba biteje, kuko byose bigomba gusubizwa kuko ari ubukangurambaga bw’iminsi 5.
Niyonkuru Florentine