Abahoze ari abayobozi ku nzego zitandukanye mu magereza y’u Rwanda bakurikiranyweho Ibyaha birimo n’iby’ iyicarubozo bakoreye abagororwa, mu magereza bagiye bayobora, bangiwe gukurikiranwa bari hanze byemezwa ko bagomba gukomeza gukurikiranwa bafunze.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha baregwa, byakozwe mu 2019 kugeza 2022 ndetse ko ibyo bikorwa byo guhohotera imfugwa muri gereza ya Rubavu, byateye imfu ku bantu bagera kuri 6 mu bihe bitandukanye hakaba hari n’abandi bahavanye ubumuga budakira.
Abaregwaga bose bagejejwe ku rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, Higanjemo abari abayobozi ba Gereza ya Rubavu, bagiye bayobora iyi gereza mu bihe bitandukanye,barangajwe imbere na Innocent Kayumba,Ephrem Gahungu,na Augustin Uwayezu ariwe wari wungirije Gahungu ku buyobozi bwa Gereza ya Rubavu ya Nyakiriba mu bihe bitandukanye.
Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwashyikirijwe ubujurire bwa Kayumba Innocent na bagenzi be barusaba gukuraho icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Rubavu gitegeka ko we na bagenzi be ko bakwiye gufungwa by’agateganyo iminsi mirongo itatu, hagakorwa iperereza nk’uko Ubushicyaha bwabisabaga.
Urukiko Rwisumbuye nyuma yo kumva Ubushinjacyaha ndetse n’abajuriye n’Abunganizi babo, babahaye itariki yo gusomerwa kuwa 17 Ukwakira 2023. Nyuma yo gusoma uru rubanza, Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwanzuye ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Rubavu kidahindutse, ko baguma gukurikiranwa bafunzwe.
Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwemeje ko bakomeza gukurikinwa bafunze kuko hari impamvu zikomeye zituma bakeka ko ibyaha bakurikinweho babikoze.
Twabibutsako Ubushinjacyaha bubarega ibyaha by’ubufatanya cyaha mu gukubita no gukomeretsa, byateye urupfu ku bantu batandukanye, kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima, n’icyaha cy’iyica rubozo.
K’urundi ruhande ariko, abaregwa bagerageje guhakana ibyaha bashinjwa n’Ubushinjacyaha. Ibyaha bashinjwa babikoze hagati y’umwaka wa 2019 na 2022,
Kugirango bakurikinwe, intandaro yakomotse kuri Emmanuel Ndagijimana, bakunze kwita Peter uherutse kugaragaza ko yafungiwe i Nyakiriba (Rubavu), ahakura ubumuga budakira, uyu mugabo akaba afite igisebe ku kibuno,giteye ubwoba kukireba ushobora kugira ngo ni icyuma bamukatishije.
Niyonkuru Florentine.