Umuturage wo mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Mugesera, mu kagari k’Akabungo yasabwe ruswa n’umunyamabanganshingwa bikorwa w’Akagari k’Akabungo y’ibihumbi makunyabiri y’u Rwanda ayimwimye bituma amusenyera inzu yari yatangiye kubaka.
Ni ibintu byatumye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako kagari ka kabungo atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano kuri uyu wa Gatatu kuwa 18 Ukawkira 2023, nyuma yo gukekwaho kwaka ruswa umuturage akayimwima.
Uyu muturage ngo yanze kuyamuha ahubwo azamura ya inzu, ubwo yari amaze gusakara no guparata kuko yari inzu y’ibiti, wa muyobozi ngo yarahanyuze arabibona arangije asatagura amabati ndetse anatemagura bya biti avuga ko yubatse nta byangombwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yatangaje ko uyu muyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwangiza no gusenya inzu y’umuturage.
Yagize ati “Abaturage bavuga ko yabanje kumwaka ruswa ariko nta bimenyetso bifatika batanga, gusa yafashwe n’inzego z’umutekano kugira ngo abazwe ibyo yakoze byo gusenya inzu y’umuturage akanayangiza.”
Yakomeje avuga ko ku bijyanye na ruswa bivugwa ko umuyobozi yatse umuturage, nta gihamya kuko bivugwa n’uwo muturage ariko nta bimenyetso agaragaza.
Meya Niyonagira yagiriye abayobozi inama yo kwirinda gusaba ruswa kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko.
Yagize ati “Abayobozi turabasaba kwirinda kurya ruswa, niba umuturage akwiriye guhabwa serivisi, nayihabwe neza nta mananiza.”
Abaturage basabwe ko mu gihe bagiye gushaka serivisi ntibayihabwe bakwiye kwiyambaza izindi nzego ziri hejuru no kwirinda guceceka mu gihe bahawe serivisi mbi ahubwo bakabigaragaza kugira ngo bikemurwe.
Umuyobozi watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri ku byaha akekwaho.
Iyi ndwara ya Ruswa, iri mu zikomeje kumunga abayobozi bo mu nzego zibanze.
Uwineza Adeline
Rwandatribune .Com