Inteko shinga amategeko y’Ubufaransa yemeje ko umukinnyi Karim Benzama yamburwa Ubwenegihugu bw’u Bufaransa nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye Abanya-Palestina mu ntambara na Israël.
Nimugihe intambara ishyamiranije ibihugu byombi Israel na Palestine yatangiye Ku wa 7 Ukwakira 2023, nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas bagabye igitero bakica abaturage ba Israël abandi bakabashimuta. Ni ibintu byarakaje Israël maze nayo itangiza ibitero simusiga kuri Palestine aho ikomeje gusuka ibisasu muri Gaza.
Ibi byatumye abantu batandukanye barimo abakinnyi, batangira gutabariza abaturage batuye muri Gaza ngo intambara ihagarare.
Karim Benzema ni umwe mu banditse ubutumwa butabariza abaturage batuye muri Gaza, maze abayobozi bamwe bo mu Bufaransa bahise bamusamira hejuru, Aba barimo Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gérald Dramanin, yatangaje ko Karim Benzema afitanye isano n’imitwe y’abahezanguni ba ‘Muslim Brotherhood’ bashaka gushinga Leta ya Isilamu m’u Burasirazuba bwo hagati.
Aya magambo, ni yo yatumye Senateri Valérie Boyer yandika ubutumwa ku rubuga rwa Twitter, avuga ko niba ibyavuzwe na Minisitiri ari byo, Benzema agomba kwamburwa Ubwenegihugu ndetse n’imidari yose yatwaranye n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Senateri Valérie Boyer yanditse ati “Niba ibyanditswe na Minisitiri ari ukuri dukwiriye gufatira ibihano Karim Benzema. Kumwambura ibikombe n’imidari yatwaye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ndetse no kumwambura Ubwenegihugu.”
Umunyamatego wa Karim Benzema, Hugues Vigier, aganira n’ikinyamakuru Le Parisien yamaganye ayo makuru avuga ko Benzema ntaho ahuriye n’imitwe y’abahezanguni.
UMUTESI Jessica