Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba wa M23 bwongeye kubwira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko intambara ishyizwe imbere ataricyo gisubizo cy’ikibazo cy’intambara iri hagati yabo, kuko ukwanze atiretse agira ngo ngwino turwane.
Ubwo buyobozi bwakomeje buvuga ko Ubutegetsi bwa Tshisekedi butari gushyira ubushishozi mu byo bukora byo gushyira imbere intambara, by’umwihariko banagira icyo bavuga ku kuba umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi atekereza ko hari icyo bizamufasha mu matora.
Mu butumwa bwa Perezida wa M23, Bwana Bertrand Bisimwa, yatangaje ubwo yagiraga icyo avuga ku rubyiruko rw’abasivile bari kwinjizwa mu ntambara gufasha FARDC, yavuze ko ibi ari ukureba hafi cyane.
Yagize ati: “Ibi bakora ni ukureba hafi rwose, guhenda Abana ngo binjizwe mu gisirikare ngo baje gufasha FARDC kuturwanya, ibi ni ukwibeshya cyane. Igikuru si intambara igikuru ni ukumara ikizana intambara.”
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wakomeje kugaragaza ko icyo ushyize imbere ari ukubahiriza amasezerano y’abakuru b’ibihugu ya Luanda na Nairobi, ariko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeza kugaragaza ko bwo butabikozwa.
Uyu mutwe wakunze kugerageza gushyira mu ngiro ibyo amasezerano ya Luanda yategetse ariko ubutegetsi bwa Congo bukomeza kubashotora, kuko kugeza na n’uyu munsi uyu mutwe ntuhwema gutabaza imiryango mpuzamahanga ugaragaza ko ukomeje guhohoterwa na Leta ya Congo.
Uyu mutwe kandi ukomeza wemeza ko inzira y’ibiganiro ariyo yakemura ibibazo kurusha intambara,ikomeje guhitana inzira karengane zitagira ingano.
Uwineza Adeline
Rwandatribune. Com