Muri repubulika ya Demokarasi ya Congo hateganyijwe amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu azaba kuwa 20 ukuboza 2023 ,CENI ikaba yatangaje liste y’agateganyo y’abantu 24 bemerewe kuziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Umugore umwe rukumbi niwe wemewerewe by’agateganyo avugako natorwa ko azakuraho sisiteme iri mu gihugu yo guhohotera no kwibasira abo badahuje ibitekerezo.
Umukuru w’igihugu uriho ubu , akaba n’umukandida avuga ko akeneye kubona indi manda kugira ngo abashe kurangiza ibikorwa yatangiye, harimo ibyiterambere no kubungabunga umutekano.
Mu bakandida 24 ukuze cyane ni Georges Buse Falay afite imyaka 77 umutoya afite imyaka Constant Mutamba 35
Urutonde rw’abakandida batangajwe by’agateganyo, bose hamwe ni 1.Augustin Matata Ponyo, 2.Adolphe Muzito, 3.Tony Bolamba, 4.Jean-Claude Baende, 5.Moise Katumbi, 6.Marie-Josée Ifoku, 7.Noel Tshiani, 8.Seth Kikuni,9.Radjabho Tebabho Soborabo,10.Theodore Ngoy,11.Martin Fayulu, 12.Denis Mukwege, 13.Delly Sesanga,14.Franck Diongo,15.Constant Mutamba,16.Justin Mudekereza,17.Georges Buse Falay,18.Rex Kazadi,19.Abraham Ngalasi,20.Nkema Liloo Bokonzi, 21.Floribert Anzuluni, 22.Patrice Mwamba,23.André Masalu.,24.Félix Tshisekedi
Abakurikiranira hafi politike ya congo bavuga ko n’ubwo aya matora azaba, biragoye ko abaturage bose babona uburyo bayitabira, kubera ibibazo by’umutekano biri m’uburasirazuba bw’iki gihugu.
Mucunguzi obed