Uruzinduko Perezida Paul Kagame yagombaga kugirira muri Belize mu cyumweru gitaha, rwasubitswe nkuko byemejwe na Guverinoma y’iki Gihugu.
Byari biteganyijwe ko Perezida Kagame azagenderera iki Gihugu tariki 14 na 15 Nzeri 2022 aho byari biherutse no gutangazwa na Guverinoma ya Belize.
Kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri, Guverinoma ya Belize yatangaje ko uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwasubitswe.
Imbuga zandikirwa muri Belize, zatangaje ko uru ruzinduko rwasubitswe bisabwe na Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iya Belize ko uru ruzinduko rutakibaye.
Guverinoma ya Belize itangaza ko uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwagombaga kuzasinyirwamo amasezerano anyuranye yo mu mikoranire no mu bufatanye hagati y’Ibihugu byombi.
Iyi Guverinoma kandi yatangaje ko hazatangazwa indi tariki y’uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Belize.
Belize ni kimwe mu Bihugu byo mu bice bya Karayibe byo muri America yo hagati.
RWANDATRIBUNE.COM