Gen Alain Guillaume Bunyoni uheruka kwirukanwa na Perezida Ndayishimiye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yabwiye Lt Gen Ndirakobuca wamusimbuye ko hari ibibazo byinshi bimutegereje kandi bidakozwe abaturage b’uBurundi bazamurakarira.
Ibi yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye mu mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022, ubera mu biro by’Umukuru w’igihugu, Ntare Rushatsi mujyi wa Bujumbura.
Muri uyu muhango, Gen Bunyoni wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe yabwiye Gen Ndirakobuca ko, mu minshinga yihutirwa gushyirwa mu bikorwa byihuse, irimo ijyanye no kuzamura urwego rw’ikoranabuganga mu gihugu bisa naho rwasigajwe inyuma. Yamusabye kandi gukurikirana byihuse umushinga mugari wo kwegereza ubuyobozi abaturage nk’uko ngo Perezida Ndayishimiye yawusezeranije abaturage yiyamamaza.
Uyu mushinga Gen Bunyoni avuga ko ukubiyemo, kongera umubare wa za Komini hagamijwe kwegereza Serivisi abaturage.
Bunyoni kandi yavuze ko hagomba gukomeza umushinga wo kugena imishahgara y’abakozi ba leta hagamijwe kwirinda isumbana rikabije no kugena imitangire y’amafaranga ahabwa abageze mu za bukuru.
Lt Gen Ndirakobuca Gervais yasezeranije Gen Bunyoni n’Abarundi muri rusange ko agiye gukora uko ashoboye imishinga yose yagaragarijwe itaratangira n’iyamaze gutangira yihutishwe ku nyungu z’umuturage.
Gen Alain Guillaume Bunyoni yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuwa 7 Nzeri 2022, asimbuzwa Lt Gen Ndirakobuca Gervais wari usanzwe ari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.
Nubwo Perezida Ndayishimiye atigeze atanga impamvu yamukuye kuri uyu mwanya, abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi bavuga ko bifitanye isano n’ibyo yari aherutse gutanga ko mu gihugu cye hari “ibihangange” byateguraga kumuhirika ku butegetsi.